AmakuruImikino

Bugesera yanditse amateka mashya mu mukino w’amagare, ubwo Hatangizwaga umushinga “Home of Dreams”

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, mu Karere ka Bugesera hatangijwe ku mugaragaro umushinga udasanzwe wiswe “Home of Dreams”, ugamije kuzamura impano z’urubyiruko mu mukino w’amagare. Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye bwa Winner Rwanda na Israel – Premier Tech cycling team, ukaba uherereye kuri Gasore Serge Foundation (GSF) Community Center.

Umushinga wa “Home of Dreams” watekerejwe na Bwana Shaul Hatzir, Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, wasanze mu rubyiruko rw’u Rwanda harimo impano nyinshi zikeneye guhabwa amahirwe.

Yagize ati:

“Uyu mushinga si gahunda yo kwigisha gutwara igare gusa, ahubwo ni urufatiro rw’abazaba abakinnyi bakomeye ejo hazaza. Muri Winner Rwanda twemera gushora imari mu hazaza h’urubyiruko, tubaha ibikoresho n’amahirwe yo kugera ku nzozi zabo haba mu mikino cyangwa mu buzima busanzwe.”

Uhagarariye ikipe ya Israel – Premier Tech, yashimangiye agaciro k’ubu bufatanye agira ati:

“Twabonye ubushobozi bukomeye mu bana b’u Rwanda. ‘Home of Dreams’ ni intangiriro y’urugendo rwo kubahuza n’isi yose binyuze mu mikino. Intego yacu ni ukubaha ubunararibonye mpuzamahanga no kubereka ko nta nzozi zidashoboka.”

Umwe mu rubyiruko rwo muri Bugesera rwitabiriye uyu muhango witwa Alice Uwamahoro w’imyaka 16,

yagize ati:

“Numvaga umukino w’amagare ari uwo kureba kuri televiziyo. Uyu munsi ndatangiye kuwukina ku buryo bugezweho, kandi mfite inzozi zo kuzahagararira u Rwanda. Ndashimira aba 

Umushinga uzatanga:

  • Aho kwitoreza hugezweho,
  • Abarimu n’abatoza babigize umwuga,
  • Ibikoresho bigezweho mu mukino w’amagare,
  • N’inzira yo guhura n’amarushanwa mpuzamahanga binyuze ku bufatanye na Israel – Premier Tech.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro, hateguwe:

  • Isession y’urubyiruko kuri pump track,
  • Isiganwa rya BCT kuri race track, aho urubyiruko rwagaragaje impano zarwo.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye imiryango y’ubucuruzi n’abafatanyabikorwa, harimo n’intumwa za Winner Rwanda ndetse n’ikipe ya Israel – Premier Tech.

Minisitiri wa Siporo. Nelly Mukazayire

Minisitiri wa Siporo.Nelly Mukazayire yitabiriye iri siganwa, ahabwa ikaze  n’abana ndetse na bayobozi ,aho yabaye impanuro   Ku baba bitabiriye ayo marushwanwa agira Ati .” Siporo n’ubuzima.”

Abasaba ko bakwiye kwitabira siporo ko ariho haturuka umunezero Wibyiza kandi ko aribwo mbaraga z’ubuzima

Winner Rwanda, ikigo gifite uruhushya mu mikino y’amahirwe n’imikino ya casino, imaze kumenyekana mu gufasha iterambere ry’imikino mu Rwanda. Yagiye ishyigikira:

  • Ikipe ya Vision FC na Orion BBC,
  • Gukorana na Waka Gym mu bikorwa bya siporo ku minsi ya Car-Free Day,
  • Kuganiriza abafana no kubashimisha binyuze mu bikorwa by’imyidagaduro n’ibikorwa byo kwamamaza.

Mu 2024, Winner Rwanda yahawe Karisimbi Service Excellence Award nk’ikigo cyitwaye neza mu mikino y’amahirwe. Nubwo itarasohora raporo yihariye ya CSR, ibikorwa byayo mu gufasha siporo, ubuzima n’imyidagaduro bikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu.

Umushinga wa “Home of Dreams” uha urubyiruko rwo muri Bugesera icyizere cy’ejo hazaza. Ukoresheje siporo y’amagare, uratangira kuba urufatiro rw’abazaba intwari z’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, ukanaba umuyoboro w’impinduka nziza mu buzima bw’urubyiruko.

Gasore Serge, washinze (GSF) Gasore Serge Foundation Community Center.

By:Florence Uwamaliya 

Loading