Bralirwa na FERWABA byasinye amasezerano y’imyaka itatu
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu Kinyobwa cyarwo cya “Cheetah Energy’’, rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball, FERWABA, afite agaciro ka miliyoni 240 Frw.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré. Yasinyiwe muri Kigali Arena kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Kamena 2022.
Biteganyijwe ko aya masezerano azageza mu 2024, buri mwaka Bralirwa izajya iha FERWABA miliyoni 80 Frw.
Umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada, yashimangiye ko bahisemo kwinjira mu mikoranire n’Ishyirahamwe rya Basketball y’u Rwanda kuko imikorere yayo iri mu murongo w’ibyo bemera.
Yagize ati “Maze amezi atandatu ntangiye inshingano zanjye. Ubwo bagenzi banjye dukorana, bansabaga iyi mikoranire byarumvikanaga. Ni siporo ya bose by’umwihariko abato. Tugomba gushyigikira ibigezweho muri Sosiyete Nyarwanda. Twishimiye cyane iyi mikoranire.”
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, na we yashimangiye ko mu myaka itatu amasezerano azamara azagirira akamaro Basketball.
Ati “Aya masezerano yaje mu gihe cya ngombwa. Azafasha mu guteza imbere Basketball. Buri mwaka bazajya badutera inkunga ya miliyoni 80 Frw. Turifuza ko imyaka iziyongera.’’
Azafasha Bralirwa kwemererwa kwamamariza no gucururiza ikinyobwa cya “Cheetah Energy Drink’’ ku bibuga byose bikinirwaho Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.
Mugwiza yavuze ko bazakorana neza na Bralirwa na FERWABA byasinye amasezerano y’imyaka itatu ku buryo igihe cyo gukorana kizaniyongera.
Yakomeje ati “Cheetah ni ikinyobwa cyongera imbaraga. [Abayobozi ba Bralirwa na FERWABA byasinye amasezerano y’imyaka itatu] Baraje ariko ntibazasubirayo. Icyo ni cyo nakibizeza.’’
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine, we yavuze ko umwanzuro wo gukorana na FERWABA ujyanye n’intego z’uruganda zo gushyigikira imikino.
Ati “Ni igikorwa kigamije gutera inkunga iterambere rya siporo ariko n’abafana tukabashyigikira. Si ugutanga inkunga gusa ahubwo ni no kunezeza abafana.’’
Amafaranga yatanzwe na Bralirwa azashyirwa mu iterambere rya Basketball muri rusange mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.
Mugwiza yavuze ko mu kuzirikana imbaraga amakipe akoresha muri Shampiyona ya Basketball, amafaranga atangwa ku ikipe yegukanye igihembo yongerewe.
Ubusanzwe ikipe yegukanaga Shampiyona ya Basketball yahembwaga miliyoni 1 Frw; yiyongeraga kuri miliyoni 2 Frw zatangagwa zo gufasha amakipe kwitegura.
Kuri ubu ikipe ya mbere mu bagabo izajya ihembwa miliyoni 15 Frw, iya kabiri ihabwe miliyoni 10 Frw mu gihe iya gatatu izahabwa miliyoni 5 Frw mu Bagabo. Mu Cyiciro cya Kabiri, ikipe yatwaye igikombe izajya ihabwa miliyoni 5 Frw.
Mu Bagore, ikipe izatwara shampiyona izahembwa miliyoni 5 Frw ndetse yongerwe izindi miliyoni 5 Frw yo kwitabira imikino ya Zone V.
Umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, bashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada, ashyira umukono ku masezerano azamara imyaka itatu
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yashimangiye ko aya masezerano azagirira akamaro Basketball y’u Rwanda
Abayobozi bombi bahererekanya amasezerano azarangira mu 2024
Aya masezerano yemerera Bralirwa kwamamaza ikinyobwa cyayo cya “Cheetah Energy” ku bibuga byose
Etienne Saada uyobora Bralirwa yashimangiye ko bahisemo kwinjira mu mikoranire na FERWABA kuko imikorere yayo iri mu murongo w’ibyo bemera
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine, yavuze ko gukorana na FERWABA bijyanye n’intego zo gushyigikira imikino n’abafana bayo
Uhereye ibumoso ni Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine; Umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hamaraga gusinywa aya masezerano
Mugwiza yavuze ko Bralirwa yakoze amahitamo mazima yo gukorana na yo
Amasezerano y’imikoranire yashyiriweho umukono muri Kigali Arena. Mu bayitabiriye harimo abakozi ba Bralirwa n’aba FERWABA
Byari ibihe by’akanyamuneza nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano azamara imyaka itatu ishobora kongerwa
PHOTO BY IGIHE