AmakuruUbuzima

Bimwe Mubibazo Urubyiruko Rukunzu Kwibaza Kugakoko Ka Virusi Itera Sida

Mugihe u Rwanda rufite ingamba zo kuba mu mwaka wa 2030, nta murwayi w’agakoko gatera sida uzaba ugihari, urujijo rukomeje gusigara muri benshi kuko kurubu ubwandu bw’agakoko gatera sida bugenda bwiyongera cyane cyane mur’urubyiruko.

Mu bushakashatsi bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bugaragaza ko kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Werurwe 2023, Intara y’Iburasirazuba ubwandu bushya bwiyongereyeho 4.9%; Uturere twa Rwamagana, Bugesera, Kayonza, tukaba twiganjemo ubwandu bushya, Umujyi wa Kigali bungana na 3.7%, Intara y’Amajyepfo 2.1%. ubu bushakashatsi bwongera kugaragaza ko ubwandu bushya bwa SIDA bwiganje mu rubyiruko ku kigero cya 35%, bukiganza cyane mu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21.

Ikibazo cya 1 Kiragira kiti; Nshobora kumara imyaka ingahe mbana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida ntabizi?

Impuguke muby’ubuzima ziugako ushobora kumara imyaka 10 ubana na Virusi Itera sida ariko utabizi kuko umubiri wawe uba ukora ukushobye ngo uyihangare ariko iyo umubiri abasirikare bacitse integer nibwo utangira kugira ibyuririzi byayo ikaba yatangira kugaragara inyuma.

2. Ese niki kiba k’umubiri wawe mu gihe usanze ufite ubwandu bwa Virusi itera sida?

Mugihe umubiri wawe wagaragaje ko wamaze kwandura Virusi itera sida biba biVuzeko umubiri wawe abasirikare ari bacye bityo bikaba byakuviramo kurwagurika kubera umubiri wawe nta bwirinzi ufite buhagije.

3. Umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera sida ashobora kubaho igihe kingana gute?

Umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera sida ashobora kubaho imyaka nki yundi muntu mugihe yamenye kera ko yanduye maze ubundi agatangira gufata imiti igabanya ubukana hakiri kare.

4. Ni ibihe bimenyetso by’ingenzi bishobora ku kwereka ko wanduye agakoko gatera sida?

Umuriro.

Ibimenyetso ushobora kugira ukihutira kujya kwa muganga kwipimisha harimo: Kubabara umutwe, Kubabara imitsi no kubabara ingingo, Kubabara mu muhogo no kubabara umunwa, kurwara agakanzu (impiswi), ndetse no kubabara ijosi hamwe no guta ibiro.

5. Ni gute nakongera ubudahangarwa bw’umubiri wange kugirango rwanye agakoko gatera sida?

Niba ushaka kugira abasirikare barinda umubiri wawe ugomba kopngera intungamubiri kuri buri mafunguro yawe yaburi munsi, kuko Intungamubiri zirakenewe gukora, gusana no kubungabunga ingirabuzimafatizo mu mubiri, zikagira kandi uruhare muri sisitemu y’umubiri.

Dore ibyo warya kugirango wongere intungamubiri zawe.

inyama z’amatungo magufi, inkoko, amafi, ibiryo byirimo amavuta make, amagi, ibishyimbo n’ibinyomoro.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *