Dr. Rev Ndakekwa Arasaba kudaheza Abana Bafite Ubumuga bwo mu mutwe
Bimwe mu bigo by’amashuri by’abafite ubumuga bwo mu mutwe barashishikariza ababyeyi bafite abana bafite ubwo bumuga kujya bajyana abana babo ku ishuri kuko hari byinshi bahakura bibafasha.
Ubwo Ikinyamakuru imenanews cyasuraga ikigo cy’amashuri cya “Ecole Primaire Amizero”, ni ishuri rifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bababwiye ko kuba umwana yavukana ubumuga bwo mu mutwe bitavuze ko ntacyo ashoboye.
Uwimanimpaye Tharcie, ni umwe mu bafite ubumuga wize kuri iryo shuri, ufite imyaka 17, akaba yiga umwuga w’ubudozi, avuga ko hari byinshi amaze kumenya. Ati “ ntaraza kwiga nabaga mu rugo gusa, nta mashuri yandi nize ariko kuva naza aha maze kumenya kuyobora imashini idoda, kandi numva nzamenya no kudoda imyenda itandukanye”.
Umwe mu babyeyi baharerera twahasanze, avuga ko ashimira ubuyobozi bw’itorero bwashyizeho iri shuri kuko ribafitiye runini. Yagize ati “ iri shuri ntacyo waringanya, badufasha mu kwishyurira abana amashuri no kubaha ifunguro ryaburi munsi uko baje kwiga”.
Bitati Zedéchias ni Umwarimu ubafasha umunsi ku munsi agize Ati.”nigisha abana 32 bakiri bato, nagakwiye kwigisha nibura abana bagera kuri 6 gusa kuko kwigisha abana nkaba biravuna, biba bisaba ko umwe umufataho akanya gahagije.”
Akomeza avuga Ati” n’ ubwo baba ari benshi ariko agerageza kubigisha neza. Ati “Banzanira abana batavuga batazi gufata ni karamu, ndabatereta mpaka bakagira icyo bamenya kubushobozi bwabo kuko harimo n’abamaze kumenya ku gusoma no kwandika ababimenye babohereza mu mashuri ya Leta, ndetse nabamaze, kumenya kudoda neza bakabagurira ibikoresho, bitewe n’umushinga baberetse,
Ecole Primaire Amizero n’ikigo cya Methodiste Libre gikorera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, kikaba cyaratangiye mu mwaka wa1987, Rev,Dr.Ndakekwa Eraste ni umuyobozi wacyo kuva 2011 Aho yaravuye kwiga muri Kenya, ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe, avuga ko ubu bafite abana 53. Yagize ati “abiga buri munsi ni 32, abandi tubasanga mu ngo n’abarimu 4.’’
Akomeza avuga ko ari akazi kagoye ko ariko atari byiza ko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe babagumisha mu rugo. Ati « hari ababyeyi banga kuzana abana babo kuko baba bumva ko ntacyo bamara. Turasaba kubatuzanira kuko niwo muhamagaro wacu hari byinshi bahungukira kandi nabo bishimira guhura n’abandi. »
Uyu muyobozi avuga ko imbogamizi bahura nazo ni uko bafite ubushobozi bucye bwo kubona abarimu bahagije kuko bigisha mu byiciro bitatu. Ati “ turavunika cyane kuko abana biga mubyiciro bitatu aho usanga umwarimu umwe abafite abanyeshuri benshi kandi no kubakurikirana bigoye, ikindi ntabikoresho dufite bijyanye n’ubumenyi bwabo. Na Minisiteri y’uburezi iyo tuyatse ibikoresho baduha ibitabo nkibyo abandi bakoresha bo mu kiciro cy’ ‘umwaka 1-3.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abo bafatwa nka bandi bafite ubumuga bw’izindi ngingo. Ati “ nk’uko abafite ubumuga bw’ingingo bashakirwa ibibafasha n’abandi bagombye gufashwa mu buryo bwabo iki kibazo nacyo bari gukora uko bashoboye ngo ibikoresho byabo biboneke babone imfashanyigisho zibagenewe.”
Amashuri y’abana
Yakomeje asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, kubaha urukundo rurushijeho ndetse n’umwanya urushijeho wo kubitaho bakabasha kuzana abana babo mu mashuri bakabaha ubumenyi bwisumbuyeho.
Yongeyeho ko kandi akangurire n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko bakora ubukangurambaga mu bice bayoboye kuko babifitiye ubushobozi nkabo dukunze kwita ba mudugudu ndetse n’abo Isibo
Mudacogora Ernest ,Umutwarasibo wo mu mudugudu w’ Itsinzi nawe yavuze ko abana bo Mudugudu wabo iyo bamenye amakuru ko hari abana bavukanye ubumuga umbwaribwo bwose ko bihutira kujya kubabarura bakabimenyesha ubuyobozi kugirango bamenye ikiciro runaka bababaruramo.
Aho ikinyamakuru Imena cyashatse kumenya uko abaturage batuye mu kagari ki Ntsinzi batanga amakuru kubashinzwe kuyatangaza bakorera Mu kagari kabo aho uwushinzwe Amakuru yagize Ati’’. Nitwa Alphonsine Uwase nkaba ntuye muri Aka Kagari nkaba nshinzwe Amakuru iyo menye Umubyeyi Utwite ndamukurikirana Mpaka Abyaye nkamenyako abyaye Umwana muzima.’’
Yongeyeho ko amenya ibitsina by’ Abana akabashyira mu gitabo kugirango ajye akurikirana abavutse bafite ibibazo kugirango bakurikiranwe ninzego z’ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ki Ntsinzi Bwan Ereneste Muvunyi yatangarije itangazamakuru ku murongo wa telefone Agira Ati.’’ Iyo tumenye abana bari mu Kagali dukora ibarura rusange tukamenya abafite ubumuga nabandi basanzwe tukamenya uburyo bafashwa mu byiciro.’’
Yakomeje agaragaza ko abafite ubumuga bo mukagari kabo bitambwaho aho babona uburyo mbwo kujyanwa ku mashuri y’incuke kugeza bageze mu y’isumbuye.
Ibikandi bikaba bigaragara mw’itegeko mboneza mubano w’abashakanye aho buriwese agomba kwita ku burenganzira bw’umwana kuko
ITEGEKO N° 001/2020 RYO KU WA 02/02/2020 RIHINDURA …
http://citizenshiprightsafrica.org › 2020/02 › Rwa…
02/02/2020 RIHINDURA ITEGEKO N°. 32/2016 RYO KU WA 28/08/2016. RIGENGA ABANTU N’UMURYANGO. ISHAKIRO. Ingingo ya mbere: Umwanditsi w’irangamimerere.
25 pages
z’inshinjabyaha – Judiciary of Rwanda
https://www.judiciary.gov.rw › tx_publications
nk’uko amategeko atandukanye arengera umwana abiteganya … itegeko rirengera abana nº 54/2011 ryo kuwa 14/12/2011ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo.
5 pages
Environ 17 700 résultats (0,32 secondes)
Résultats de recherche
itegeko n° 01/2007 ryo kuwa – NCPD Rwanda
https://www.ncpd.gov.rw › fileadmin › Laws › La…
20 janv. 2007 — Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rigena uko abafite ubumuga bashyirwa mu byiciro shingiro hakurikijwe ubumuga bwabo.
15 pages
By: Uwamaliya Florence