Imikino

Basketball: Ikipe y’Igihugu y’Abagore ikomeje imyitozo yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

kipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball ikomeje imyitozo yitegura imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments) izabera i Kigali tariki 19-25 Kanama 2024.

Iyi kipe kandi igizwe n’abakinnyi basanzwe bakina imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu, imaze iminsi 10 itangiye Umwiherero.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’Abagore

Uwizeye Assouma, Mwizerwa Faustine, Dusabe Jane, Imanizabayo Laurence, Akaliza Nelly, Tetero Odille, Urwibutso Nicole, Micomyiza Rosine ‘Cisse’, Kantore Sandra, Uwase Shanice, Umugwaneza Charlotte, Destiney Philoxy, Kiyobe Chantal, Joyeuse Sifa Ineza, Celine De Roy, Mugeni Sabine, Soiffa Wibabara, Hope Butera na Murekatete Bella.

Umukinnyi mushya wiyongereyemo ni Murekatete Bella ukinira Washington State Cougars Women’s Basketball ikina muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, (NCAA Division I)

Murekatete ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane b’Ikipe y’Igihugu ndetse yitabiriye ubutumire bwayo ameze neza kuko uyu mwaka w’imikino wamugendekeye neza.

Mu mikino 36 yakinnye, yabarirwaga gutsinda amanota 11 ku mukino, azibira inshuro zirindwi.

Si ibyo gusa kuko uyu mwaka yaciye uduhigo twinshi mu ikipe ye, aho yabashije kuba umukinnyi wa mbere mu mateka wakoze rebounds nyinshi (990), block nyinshi (188), wakinnye imikino myinshi (153) ndetse wanabanje mu kibuga inshuro nyinshi (145).

Muri rusange, amaze gutsindira Washington State Cougars Women’s Basketball amanota 1,552, bimushyira ku mwanya wa gatanu mu bamaze gutsindira iyi kipe amanota menshi mu mateka yayo.

Muri uyu mwaka kandi Murekatete yagaragaye mu mukino w’intoranywa za Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Zunze Ubumwe z’Amerika ‘Women’s College All Star Game’.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yaherukaga mu Ikipe y’Igihugu mu 2021 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yabereye muri BK Arena.

U Rwanda ndetse na Mexique byahawe kwakira imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments) iteganyijwe tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024.

Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 16 bigabanyije mu marushanwa abiri, agabanyijemo amakipe umunani aho rimwe rizabera i Kigali irindi muri Mexique.

U Rwanda ruzakira imikino y’amatsinda abiri irya C ririmo u Rwanda, u Bwongereza, Argentine na Lebanon ndetse na D ririmo Brésil, Hungary, Sénégal, Philippines.

Amakipe 16 azitwara neza ni yo azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.

Murekatete Bella (ufite umupira) yaherukaga mu Ikipe y’Igihugu mu 2021

Loading