AmakuruUbukunguUbutabera

Bamwe mu basaba inguzanyo baterezwa cyamunara igihe cyo kwishyura kitageze, baratabaza

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata abaturarage ntibavuga rumwe ku gufata inguzanyo zabateza imbere bisunze amabanki, kuko hari bamwe baba babona bayisunze bikarangira umutungo wabo utejwe cyamunara igihe cyo kwishyura kitaragera.

Uwihirwe Fabiolla ni umwe mu batuye mu Murenge wa Gatsata mu Kagali ka Nyamugali Umudugudu wa Kamwongozi ni umwe mu baterejwe cyamunara igihe kitaragera.

Uwihirwe Fabiola, Umucuruzi watse inguzanyo bikarangira aguye mu gihombo

Uwihirwe Fabiolla ni umwe mu batuye mu Murenge wa Gatsata mu Kagali ka Nyamugali Umudugudu wa Kamwongozi ni umwe mu baterejwe cyamunara igihe kitaragera.

Yagarutse ku nguzanyo amabanki atanga avugako bya mugoye kuyibona naho ayiboneye bimuteza igihombo atari yiteze abitewe na banki.

Uwihirwe yatangarije ikinyamakuru Imena agira Ati “Nafashe inguzanyo ngirango nagure ibyo nakoraga ariko byamviriyemo ibihombo bikomeye ntari niteze kuko imitungo yanjye nari natanze nkingwate bayitejeje cyamunara igihe kitageze’’

Uwihirwe akomeza agaragaza akarengane yakorewe na Atlantic Micro finance iherereye Kimironko mu Karere ka Gasabo aho yafashe umwanzuro wo ku mutereza ibye igihe kitaragera kandi yari yaberetse impamvu atashoboye kwishyura neza.

Yabamenyesha mu nyandiko ko yari afunzwe muri gereza nabo ngo bakaza kumusura bumvikanye ko nasohoka azahita ayashaka dore ko ngo yari afite indi mitungo yabonamo ubwishyu.

Ariko ngo babirenzeho kuko ngo bacunze umunsi yasohokeyeho bagahita bahitamo kuza kumusinyisha amatangazo yo kumutereza icyamunara.

Fabiolla kandi nawe yemeza ko yagannye ikigo cya BuysellorRent ashaka ko bamufasha mu buryo bwihuse agashiduka amadeni yiyongereye ku buryo na n’ubu atarabona ubwishyu  abereyemo abantu na ma banki.

Umuhesha w’inkiko Gategeko Aimable yabwiye Imena ati “iyo tugiye guteza cyamunara tubimenyesha nyirumutungo tugatambutsa amatangazo ahari ingwate yatanze tukamanika nimpapuro igihe cy’iminsi irindwi twabona nyirumutungo ntacyo avuze tukongera tugatanga andi matangazo gutyo nibura tubikora inshuro eshatu”

Akomeza yerekana zimwe mu ingingo zigenga imitungo itimukanwa aho yerekanye agaciro k’imitungo itimukanwa kagenwa buri cyiciro cy’imyaka itanu kagizwe n’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza.

Muvunyi Alphonse n’umwe mubaterejwe cyamunara nawe agaruka kukarengane yakorewe na Jali microfinanse ndetse BuysellorRent  abakomisiyoneri bagurisha ibibanza aho imitungo ye banki yayitejeje cyamunara .

Muvunyi Aimable avugako BuySellorRent yagize uruhare rukomeye rwo kumushuka rufatiranye intege nke yarafite zuko yabuze ubwishyu bwo kwishyura banki.

Agira ati: “Nari mfite ibibanza bitandatu ntangamo ingwate y’ibibanza bibiri. Nagannye BuySellorRent bansobanurira ko nakwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itanu bakashyirira ku rubuga ubundi bakampuza nabaguzi”

Yakomeje agira ati: “Baje kumbwira ngo nimba mbikeneye byihuta ngo nakwishyura andi ahwanye n’ingano y’umutungo yifuza ko wagurishwa bagakuraho 15% bitarenze isaha imwe nkaba mbonye amafaranga nkishyura banki ntategereje iminsi irindwi bakubwira. Nuko ntanga ibihumbi Magana ane mirongo inani n’umunani hakiyongeraho n’ayambere yo kwiyandikisha ayo ngo n’ aya viyayipi.’’

Avuga ko magingo aya yabuze amafaranga yatanze abura nabaguzi bamugana bari bamwijeje, yababaza impamvu bamubeshye bakamubwira ko amafaranga yatanze ko adasubizwa ko yasomye amasezerano avugako batayasubiza.

Mugish Alphonse  agira inama zabagana ayo makapani ko bakwiye kwitonda bagasoma ijambo kurindi kuko nawe iyo aba yarasomye atari guhura nicyo gihombo dore ko ngo bamufatiranye bamusobanurira nawe agasinya atasomye byinshi.

Ndahiro Jean Bosco n’Umuyobozi wa BuySellorRent  yabwiye ikinyamakuru Imena agira ati “tugurishiriza abantu ibibanza ndetse n’ibindi bikoresho byose abantu bifuza muri make duhuza abaguzi na bagurisha’’.

Ndahiro Jean Bosco, Umuyobozi wungirije wa Buysellorrent

Yongeyeho ko ntawe bakura amafaranga mu mufuka ngo kuko barabanza bakabasobanurira ubundi bakabona kugirana amasezerano bitabujije bamwe bagaruka bababwira ko batinze kubona abakiriya ariko nabo ngo baba bagerageje kubabashakira.

Twagerageje kumubaza abakiriya bavuga ko babafatirana avuga ko bo batitaye ku kababaro kabo kuko baba basobanuriye bihagije uko bakora kandi ngo bafite itsinda rinini rishinzwe gusobanurira.

Ku bijyanye nuko abakiriya bamwe muri bo bakemanga ubunyangamugayo bwabo, Bosco abuga ko “ibyo tuba twababwiye birahagije. Navuga ko ari ubujiji gushyira umukono ku nyandiko utabanje gusoma”.

Yagarutse kubakiriya twa vuganye nabo aravuga ngo “yego ndabazi ariko nibitonde nihaboneka ugura tuzabahuza”.

 iki kandi abakiriya bombi babigarukaho ko izi kampani zikorana na banki kuko ujyakumva ukumva abashinzwe gushaka amasoko baraguhamagaye ukibaza aho bakuye inomero zawe bikagucanga.

Claude Niyonsenga ashinzwe umutungo wa banki ya Atlantic Microfinance ya Nyabugogo twamubajije ibijyanye n’inguzanyo baha babakiriya adusobanurira agira Ati.’’Dutanga inguzanyo kumuntu ufite umutungo utimukanwa ikindi tumusaba kuba afite umwishingizi kugira ngo nitumubura tubaze umwishingiziwe icyo yabaye’’

Claude Niyonsenga akomeza yerekana ibihombo banki igira kubera abakiriya baba batujuje ibisabwa kuko ngo iyo bamaze amezi abiri batishyura ko bacibwa amande ikindi bakabwira aba nyamategeko babo bakabikurikirana.

Ku bijyanye no kwitotomba kw’abakiriya ko iki kigo cy’imari kigira uruhare rwokubaha abakomisiyoneri bakabarya amafaranga kandi ntayo baba basigaranye, yashubije abihakana.

Agira ati “baratubeshyera ahubwo nuko baba babivuze hirya hino batazi abo babwira bagashiduka bivuyemo byabagarukaho bakatubeshyera ngo nitwe’’.

Arongera ati: “Gusa icyo nsaba abakiriya nuko bazajya bubahiriza amasezerano tuba twagiranye ubundi imitungo yabo nayo tukayibungabunga ntitezwe cyamunara”.

By: Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *