Imyidagaduro

Ayra Starr yashimishije benshi i Kigali

Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Ayra Starr, umwe mu bahanzi b’icyitegererezo mu njyana ya Afrobeats, yataramiye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 2 Kanama 2025, mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Giants of Africa Festival, cyabereye muri BK Arena. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi, kirangwa n’ibirori by’ubuhanzi, imbyino, n’imyambaro itangaje, byose bikaba byarashimangiye umuco w’ihuriro ry’urubyiruko nyafurika.

Ayra Starr yagaragaye mu mwambaro wihariye wasize benshi bamwibazaho, ariko byarushijeho kumugaragaza nk’ikirangirire kizwiho kudatinya gutambutsa ubuhanzi n’umudeli mu buryo budasanzwe. Yatangiye kuririmba indirimbo ye yamenyekanye cyane “Bloody Samaritan”, abitabiriye igitaramo bahaguruka bose basakuza bishimira ijwi rye n’imbaraga yinjiranye ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi ukiri muto w’imyaka 22, yasoje igitaramo cye n’indirimbo ye nshya “Hot Body”, ari na yo yafashe ku mutima benshi muri iri joro. Yifatanyije n’abafana kuyibyina, ashimangira ko Afrobeats ari injyana ihuza umuco, imbyino, urukundo n’icyizere.

Ayra Starr amazina ye nyakuri ni Oyinkansola Sarah Aderibigbe. Yavutse ku wa 14 Kamena 2002, avukira i Cotonou muri Bénin, ariko akurira mu mujyi wa Lagos muri Nigeria. Mu muryango we w’Abayoruba, ubuhanzi bwamwinjiyemo akiri muto, ahereye ku ndirimbo zo mu rusengero n’izo mu mashuri yisumbuye.

Yatangiye kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na TikTok, aho yashyiragaho cover songs z’abahanzi b’isi, harimo Rihanna, Beyoncé na Sia. Ibyo byatumye atangarirwa n’umu producer Don Jazzy, washinze inzu itunganya umuziki ya Mavin Records—n’ubu ikiri kumushyigikira.

Mu mwaka wa 2021, yashyize hanze album ye ya mbere yitwa “19 & Dangerous”, aririmba ku buzima bw’urubyiruko, kwigirira icyizere n’urukundo. Indirimbo nka “Away”, “Fashion Killer”, na “Bloody Samaritan” zahise zimushyira ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko kubera uburyo bwihariye bwo kuririmba no gutunganya amashusho ye.

Mu 2023, Ayra Starr yabaye umugore wa mbere wo muri Afurika wagize indirimbo ya mbere ya Afrobeats igeze ku mwanya wa mbere kuri UK Official Afrobeats Chart abikesha “Rush.” Ubu yabaruwe mu bahanzi 100 b’ingenzi ku Isi mu 2024 na Billboard, ndetse no mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards.

Mu gitaramo cyo ku wa 2 Kanama, Ayra Starr yavuze ko yishimiye kongera kugera i Kigali, igihugu cy’ubwiza n’amateka akomeye. Yavuze ati: “Abanyarwanda mufite umutima mwiza, kandi biragaragara ko mukunda umuziki. Nababwiye ko nzagaruka vuba!”

Iserukiramuco rya Giants of Africa, ryatangiye ku wa 28 Nyakanga, ryahurije hamwe urubyiruko, abakinnyi b’umukino wa Basketball, abahanzi n’abayobozi baturutse hirya no hino muri Afurika n’amahanga, mu rwego rwo guteza imbere impano n’icyizere cy’abana b’Afurika.

Ayra Starr, nk’umwe mu bahanzi bagezweho, yagaragaje ko umuziki w’Afurika ukomeje guca imipaka, uhindura ubuzima kandi wubaka urubyiruko rwiyumva nk’abanyafurika b’ahazaza. Igitaramo cye i Kigali cyasize benshi bakumbuye ibindi bitaramo nk’icyo ,aho injyana ya Afrobeats iba ubuhamya bw’aho Afurika igejeje mu buhanzi mpuzamahanga.

By:Florence Uwamaliya 

Loading