AmakuruUbuhinziUbukungu

Avoka, Ibirayi n’ Urusenda, Ibihingwa Bizashorwamo Miliyoni 334.1$ Muri PSTA 5.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko u Rwanda rukeneye miliyari 1,000 z’amafaranga y’u Rwanda (angana na miliyoni 785 z’amadolari) kugira ngo haboneke ubuhinzi bugezweho binyuze muri gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere ubuhinzi (PSTA 5), izatwara miliyari 7,063 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bimwe mubizashyirwamo imbaraga cyane, ni Gahunda yo Guteza Imbere Ubuhinzi bw’Ibirayi, Avoka, n’urusenda

Mu Rwanda, ubuhinzi ni imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Muri gahunda yo kongera umusaruro w’ibihingwa byatoranyijwe, harimo ibirayi, avoka, n’imbuto nk’ urusenda (chili peppers), Leta n’abafatanyabikorwa bateganyije ishoramari rihambaye ryo guteza imbere ubu buhinzi.

Kugira ngo ubuhinzi bw’ibirayi buzamuke ku rwego rwo guhaza isoko ryo mu gihugu no kohereza mu mahanga, hateganyijwe ishoramari rya miliyoni $63.8. Iyi nkunga izibanda ku bikorwa by’ingenzi birimo:

  • Gutunganya imbuto zifite ireme kandi zihagije
  • Kubaka ububiko bugezweho bufasha mu kurinda umusaruro kwangirika
  • Gushyiraho uruganda rw’icyitegererezo rukora ibirayi mu buryo bugezweho.

U Rwanda ubu rukeneye toni miliyoni 1.5 z’ibirayi ku mwaka, ariko umusaruro w’ubu uri kuri toni 865,000 gusa. Iri shoramari rizafasha kugabanya ibura ry’ibirayi, binyuze mu kongera umusaruro no kubaka uburyo bwo gucunga neza umusaruro uhari.

Avoka ni urundi rugero rw’ibihingwa by’ingenzi byoherezwa mu mahanga. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, u Rwanda rwohereje avoka zifite agaciro ka miliyoni $6.5. Intego ni ukongera umusaruro kugera kuri toni 14,000 mu myaka itanu iri imbere. Gahunda yo guteza imbere avoka izafashwa n’ishoramari rya miliyoni $222.3, rifasha mu kongera ubuso buhingwaho no gutunganya avoka ku rwego rw’ubuziranenge mpuzamahanga.

Ibirungo nk’ urusenda narwo rufite isoko rikomeye muri Aziya no mu Burayi. Mu mwaka wa 2022/2023, u Rwanda rwavanye muri iki gihingwa miliyoni $6, kandi intego ni ukongera ayo mafaranga akagera kuri miliyoni $48 bitarenze umwaka wa 2029. Ibi bizagerwaho binyuze muri gahunda ya PSTA 5 (Strategic Plan for Agriculture Transformation 5), ikaba izibanda ku kongera ubuso buhingwa, kongera umusaruro, no kunoza ubuziranenge bw’ibirungo bigemurwa mu mahanga.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ishoramari mu buhinzi bw’ibirayi, avoka, n’urusenda arubushobozi bwo kuzamura cyane ubukungu bw’igihugu, bitewe n’uko ibi bihingwa bifite isoko rikomeye haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barasabwa kongera umuvuduko mu gushyira mu bikorwa izi gahunda, kugira ngo haboneke umusaruro urambye, hagabanuke icyuho ku masoko, kandi hiyongereho agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ubuhinzi bw’ibirayi, avoka, n’urusenda ni icyiciro cyihariye cy’imishinga yo guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda, bufite intego yo kuzamura ubukungu bw’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Izi gahunda zizagira uruhare rukomeye mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye ry’ubuhinzi, binyuze mu bufatanye bw’inzego za Leta, abikorera, n’abahinzi ubwabo.

Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye

Loading