“Arasaba kudaheza abana bafite ubumuga bwo mu mutwe”- Rev,Dr Ndakekwa
Bimwe mu bigo by’amashuri by’abafite ubumuga bwo mu mutwe barashishikariza ababyeyi bafite abana bafite ubwo bumuga kujya bajya abana babo ku ishuri kuko hari byinshi bahakura bibafasha.
Ubwo Ikinyamakuru imenanews cyasuraga ikigo cy’amashuri cya “Ecole Primaire Amizero”, ni ishuri rifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bababwiye ko kuba umwana yavukana ubumuga bwo mu mutwe bitavuze ko ntacyo ashoboye.
Uwimanimpaye Tharcie, ni umwe mu bafite ubumuga wize kuri iryo shuri, ufite imyaka 17, akaba yiga umwuga w’ubudozi, avuga ko hari byinshi amaze kumenya. Ati “ ntaraza kwiga nabaga mu rugo gusa, nta mashuri yandi nize ariko kuva naza aha maze kumenya kuyobora imashini idoda, kandi numva nzamenya no kudoda imyenda itandukanye”.
Umwe mu babyeyi baharerera twahasanze, avuga ko ashimira ubuyobozi bw’itorero bwashyizeho iri shuri kuko ribafitiye runini. Yagize ati “ iri shuri ntacyo waringanya, badufasha mu kwishyurira abana amashuri no kubaha ifunguro ryaburi munsi uko baje kwiga”.
Bitati Zedéchias ni Umwarimu ubafasha umunsi ku munsi agize Ati.”nigisha abana 32 bakiri bato, nagakwiye kwigisha nibura abana bagera kuri 6 gusa kuko kwigisha abana nkaba biravuna, biba bisaba ko umwe umufataho akanya gahagije.”
Akomeza avuga ni ubwa baba ari benshi ariko agerageza kubigisha neza. Ati “Banzanira abana batavuga batazi ggufata ni karamu, ndabatereta mpaka bakagira icyo bamenya kubushobozi bwabo kuko harimo n’abamaze kumenya ku gusoma no kwandika ababimenye babohereza mu mashuri ya Leta, ndetse nabamaze, kumenya kudoda neza bakabagurira ibikoresho, bitewe n’umushinga baberetse,
Ecole Primaire Amizero n’ikigo cya Methodiste Libre gikorera i Gikondo mu Karere
ka Kicukiro, kikaba cyaratangiye mu mwaka wa1987, Rev,Dr.Ndakekwa Eraste yatangiye ni umuyobozi wacyo kuva 2011 Aho yaravuye kwiga muri Kenya, ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe, avuga ko ubu bafite abana 53. Yagize ati “abiga buri munsi ni 32, abandi tubasanga mu ngo n’abarimu 4.’’
Akomeza avuga ko ari akazi kagoye ko ariko atari byiza ko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe babagumisha mu rugo. Ati « hari ababyeyi banga kuzana abana babo kuko baba bumva ko ntacyo bamara. Turasaba kubatuzanira kuko niwo muhamagaro wacu hari byinshi bahungukira kandi nabo barishima guhura n’abandi. »
Uyu muyobozi avuga ko imbogamizi bahura nazo ni uko bafite ubushobozi bucye bwo kubona abarimu bahagije kuko bigisha mu byiciro bitatu. Ati “ turavunika cyane kuko abana biga mubyiciro bitatu aho usanga umwarimu umwe abafite abanyeshuri benshi kandi no kubakurikirana bigoye, ikindi ntabikoresho dufite bijyanye n’ubumenyi bwabo. Na Minisiteri y’uburezi iyo tuyatse ibikoresho baduha ibitabo nkibyo abandi bakoresha bo mu kiciro cy’ ‘umwaka 1-3.”
Umunyamabanga Nshingabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abo bafatwa nka bandi bafite ubumuga bw’izindi ngingo. Ati “ nk’uko abafite ubumuga bw’ingingo bashakirwa ibibafasha n’abandi bagombye gufashwa mu buryo bwaboko iki kibazo nacyo bari gukora uko bashoboye ngo ibikoresho byabo biboneke babone imfashanyigisho zibagenewe.”
Yakomeje asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, kubaha urukundo rurushijeho ndetse n’umwanya urushijeho wo kubitaho bakabasha kuzana abana babo mu mashuri bakaha ubumenyi bwisumbuyeho.
By: Uwamaliya Florence