Amin Miramago yagizwe umuyobozi mukuru wa PSF
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwagize Amin Miramago Umuyobozi Mukuru Nshingwabikorwa mushya, asimbuye Stephen Ruzibiza wari umaze imyaka irenga icyenda kuri uwo mwanya.
Iyi mpinduka ije mu gihe PSF ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’abikorera, rufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda. Miramago aje afite ubunararibonye bukomeye, dore ko yari asanzwe ayobora Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR), aho yagize uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza mu by’imari no kuzamura urwego rw’ibaruramari.
Ishyirwaho rye rije rikurikira amatora aherutse kuba, yatumye Twagirumukiza François atorwa nk’Umuyobozi wa PSF. Ubuyobozi bushya bwihaye intego zirimo gushyira imbaraga mu kigega cy’ubwishingizi bw’abacuruzi, ndetse no gukangurira abikorera gukora amasaha 24 kuri 24, hagamijwe ko serivisi ziboneka igihe cyose.
Iki kigega cy’ubwishingizi kigamije gufasha abacuruzi batishoboye kubona ubufasha mu gihe bahuye n’ibibazo, nubwo kugeza ubu kikiri gito kikaba kirimo abagera hafi kuri 900 gusa.
Byitezwe ko Miramago azakomeza gushyira imbaraga mu gukorana bya hafi n’abanyamuryango ba PSF, abashishikariza kwitabira izi gahunda no guteza imbere ubucuruzi bwabo. Azifashisha ubunararibonye yakuye muri ICPAR, aho yanagize uruhare mu gutuma uru rwego rwemerwa ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere imicungire inoze y’imari n’umutungo bya Leta.
Ishyirwaho rye rifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gushimangira uruhare rwa PSF mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, no gutuma abikorera barushaho kugira ijambo rikomeye mu iterambere ry’igihugu.

![]()

