Amerika yiteguye gusubukura ibiganiro na Koreya ya Ruguru’
Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko iki gihugu cyiteguye gusubukura ibiganiro na Koreya ya ruguru, hagamijwe ko mu mwaka wa “2021” Koreya ya ruguru yaba yamaze kureka burundu gukoresha ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.
Ibiganiro hagati y’impande zombi byari byarahagaze nyuma y’amasezerano atarasa ku ntego ibi bihugu byagiranye mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Ariko mu nama yo muri iki cyumweru yahuje abategetsi ba Koreya zombi Koreya y’epfo na Koreya ya ruguru Kim Jong-un, umutegetsi wa Koreya ya ruguru, yemeye gufunga ikigo cy’ingenzi kigeragerezwamo ibisasu bya misile.
Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’epfo yanavuze ijambo bwa mbere imbere y’abaturage ba Koreya ya ruguru babarirwa mu bihumbi byinshi.
Bwana Moon yavuze ko Bwana Kim yemeye uburyo bwo kugera ku kureka icura ry’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri ku mwigimbakirwa wa Koreya nyuma y’inama aba bategetsi bombi bagiranye.
Bwana Pompeo yavuze ko ” ari ukubera ubu bushake” Amerika “yiteguye kwitabira ibiganiro aka kanya.”
Itariki y'”ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2021″ yatanzwe na Bwana Pompeo nk’igihe Koreya ya ruguru izaba yarangirije gusenya ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, ni cyo gihe gitanzwe ku mugaragaro kuri iyi ngingo kugeza ubu n’uruhande urwo ari rwo rwose.
Benshi mu babikurikiranira hafi ariko, baburira ko kugeza ubu Koreya ya ruguru nta ntambwe ifatika yari yatera mu kurangiza gahunda yayo y’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri bitavugwaho rumwe, bakongeraho ko n’iyi nama yabaye muri iki cyumweru idahagije ngo bave ku izima.