Amerika igiye gushyira hanze inkingo za ‘Monkeypox’
Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangaje ko kigiye gusohora inkingo za ‘Monkeypox’ kugira ngo zihabwe abantu byamaze kugaragara ko bari mu byago byo kwandura iki cyorezo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe iki cyemezo mu gihe muri iki gihugu hamaze kugaragara umurwayi umwe ufite iki cyorezo n’abandi bane bikekwa ko bashobora kuba baracyanduye.
Dr. Jennifer McQuiston ukora muri icyo kigo, yavuze ko bamaze gusaba ko inkingo zizakoreshwa mu gukingira iki cyorezo zikurwa mu bubiko.
Ati “Ndemeza ko twamaze gusaba ko inkingo za Jynneos zikurwa mu bubiko bw’Igihugu kugira ngo zihabwe abantu bari mu bahuye n’abamaze kwandura iki cyorezo.”
Amakuru dukesha CNN avuga ko inkingo zizakoreshwa muri iyi gahunda ari iza Jynneos zemewe bwa mbere n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti muri Amerika cya FDA mu 2019.
Mu gihe gito gishize hamaze kugaragara ibihugu bitandukanye birimo abaturage bari kwandura iyi ndwara mu buryo bwihuse.
Mu bihugu imaze kugaragaramo harimo u Bwongereza, ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba n’ibya Afurika yo hagati.
Monkeypox yandurira mu kuba umuntu wanduye akoranyeho n’undi muzima akamwanduza, amatembabuzi yo mu mubiri, amatembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero cyangwa gukora ku bintu byagiyeho virus, nk’imyenda cyangwa ibiryamirwa by’uwanduye.
Kugira ngo umuntu wanduye agaragaze ibimenyetso bisaba iminsi iri hagati ya 6 na 13, ariko ishobora no kugera hagati y’imisi 5 na 21.
Kugeza ubu Monkeypox ifatwa nk’indwara idakomeye, ariko ishobora kugira ubukana ku bana, abagore batwite, abantu bafite ibibazo by’ubudahangarwa cyangwa bafite ibindi bibazo by’ubuzima.
Bimwe mu bimenyetso bikomeye byayo harimo kuribwa umutwe, umuriro mwinshi ushobora kurenga 38.5°C, kugira utubyimba ku mubiri nk’aho ari ubushye, kubabara umugongo no gucika intege cyane.Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gushyira hanze inkingo za ‘Monkeypox