Amaraso atangwa mu Rwanda akeneye gukubwa kabiri ngo rugere ku bipimo mpuzamahanga
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), rivuga ko amaraso atangwa mu gihugu akwiye kuba angana nibura na 1% ry’abaturage bacyo, ni mu gihe u Rwanda rukiri kuri 0.5% ugereranyije n’abaturage barutuye, gusa ngo nta mpungenge biteye kuko izindi nzego zo gusigasira ubuzima zikora neza bikagabanya abayakenera.
Dr. Gatare Swaibu, umuyobozi w’ikigo cyo gutanga amaraso, agira ati, “WHO ivuga ko kugirango igihugu kibone amaraso ahagije gitanga kwa muganga, kiba kigomba gukusanya idusashi tw’igipimo fatizo (unity) tugera kuri rimwe ku ijana ry’abaturage bagituye. Bivuze ko igihugu cyacu cy’u Rwanda gituwe n’abaturage basaga miliyoni cumi n’ebyiri, kugirango kibone amaraso ahagije ari uko cyakusanya udusashi ibihumbi ijana na makumyabiri ku mwaka”.
Akomeza agira ati, “Ntanze urugero nk’umwaka ushize wa 2018, twakusanyije udusashi ibihumbi mirongo itandatu na bitanu, bivuze ko turi kuri 0.5%, ari nayo mpamvu dukomeza ubukangurambaga bwo gukangurira abantu gutanga amaraso”.
Gusa umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Jeanine Condo, agaragaza ko nta cyuho gihari kuko ibitaro bibona amaraso ku kigero cya 90%.
Dr. Jeannine Condo na Dr. Gatare Swaibu mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 11 Kamena 2019
Mu gusobanura ibi, Dr. Gatare avuga ko bituruka ku mikorere myiza y’izindi nzego, agira ati, “Niba polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ikoze neza, impanuka zizaba nkeya, n’abakenera amaraso bazaba bakeya, niba serivisi zihabwa ababyeyi zikora neza, abazayakenera bazaba bake, niba abana bitabwaho uko bikwiye, abantu bakaryama mu nzitiramibu, abazakenera amaraso bazaba bake. Izo gahunda zose zishyirwamo ingufu nizo zituma duhaza ibitaro ku kigero cya 90%”.
Tariki 14 Kamena buri mwaka, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, kuri iyi nshuro ukazizihirizwa mu Rwanda ku rwego rw’isi, bukaba bubaye ubwa kabiri wizihirizwa muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo yawakiriye mu myaka 15 ishize.