Airtel Rwanda Yaciye Agahigo Ko Gutangiza Bwa Mbere Uburyo Bushya Bwa Voice Over LTE mu Rwanda.
Airtel Rwanda, Sosiyete yagutse y’tumanaho mu Rwanda, yamuritse ikoranabuhanga rishya yise VoLTE, akaba aruburyo bworohereza abavugana kuri telephone nta nkomyi.
Tariki 19 Ugushyingo 2024, nibwo ubu buryo bwamurikwaga kumugaragaro, akaba arubyuryo buzajyaga bukoreshwa na bifite telephone zifata netwok ya 4G kuko ubu buryo bwa Voice Over LTE (VoLTE) ariwo muyoboro wa internet bukoresha bigatuma amajwi agera ku bantu bari kvuga neza nta zindi mbogamizi zibayeho.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Hamez Emmanuel, yavuzeko ubu buryo buje gukuraho imbogamizi zatumaga abari kuvugana batumvikana neza.
Emmanuel Hamez Ati. “Iyuvugana n’umuntu urimo gukoresha VoLTE ijwi ryawe riba ari HD (High Definition) kuburyo riba risohoka neza kandi riyunguruye”.
Bwana Hamez yakomeje avuga ko iri koranabuhanga rikorana na 4G byahafi, kandi ko uyu muyoboro wa 4G uri kigipimo cya 95% mu gihugu hose, ibyo bikaba bituma buri munyarwanda yakoresha ubu buryo bushya bwa VoLTE ngo dore ko nta kiguzi kiyongera iyo ushaka guhindura uva mu buryo busanzwe bukoreshwa ukajya kurubu bwa Voice over LTE.
Hamez Emmanuel Yasoje agira Ati. “Ni iby’agaciro kuba Airtel Rwanda ariyo sosiyete yafashe iya mbere igatangiza ubu buryo bwa VoLTE mu Rwanda kuko byorohereza abantu guhamagara vuba kandi ugakomeza gukoresha internet mu gihe urimo guhamagara, ibitari bisanzwe byemera”.
Airtel Rwanda ifite ku isoko telephone za Imagine Phone, zihendutse kandi zikoresha phone ku buryo abakoresha telephone nto za 2G bagana amaduka ya Airtel maze nabo bakaryoherwa n’uburyo bwa bushya bwa VoLTE.
Ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu nawe wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko ikigamijwe aruguha abayanyarwanda ibyiza ndetse anashimira Airtel Rwanda ku bikorwa byayo byo kworohereza abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga rirabye.
Mu mwaka wa 2023 Airtel Rwanda yashinze iminara 200 yiyongera kuyarisanzweho kandi yose ikaba ikoresha 4G, bivuze ngo abakoresha 4G nta kibazo cya network bashobora guhura nacyo.
Iyi gahunda ya Voice over LTE kandi ije isanga hariho gahunda ya Leta yitwa ‘Broadband Policy’ Yasohotse muri 2022, igamije ko leta y’u Rwanda yashyira imbaraga mu ikoranabuhungu rigezwe kandi buri munyarwanda rikamugeraho kugiciro cyiza, nkuko byavugiwe mu nama y’Abayobozi ba Politiki, yateguwe n’Inama y’Abaminisitiri b’Ikoranabuhanga, n’Inama Mpuzamahanga ya GSMA (Mobile World Congress), yabereye I Kigali.
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye