AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Airtel Rwanda mu rugamba rwo kuzamura agaciro k’abamotari

Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda “Airtel Rwanda” yatangije gahunda  yorohereza abamotari mu kazi kabo ka buri munsi , aho begerejwe  serivisi  zisanzwe zimenyerewe gukorwa  n’abakora ubucuruzi kubijyanye na serivisi za Airtel  (Agent) , hagamijwe kurushaho kunoza ingamba zo kwirinda no kumenyera uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga , bahabwa  n’udupfukamunwa. 

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020, ubwo abamotari batandukanye mu Mujyi wa Kigali bahuraga n’abayobozi muri Airtel Rwanda  bagasobanurirwa  ibyiza byinshi babateganyiriza ,  nyuma y’igihe kinini  bari bamaze badakora  kubera ibihe  Covid-19 byakurikiwe n’ingamba za Guma mu Rugo.

Munganyinka Liliane ukora mu Ishami ry’Imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda yavuze ko iyi sosiyete iri kugerageza gufasha abamotari gushyira mu ngiro gahunda zafashwe zo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus hifashishwa ikoranabuhanga.

Munganyinka Liliane ukora mu Ishami ry’Imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda

Yagize ati “Tumaze iminsi muri gahunda yo gukangurira abamotari kwirinda icyorezo cya COVID-19 bo ubwabo ndetse n’abagenzi batwaye. Muri ibyo harimo kubigisha uburyo bakoresha telefoni zabo mu kwishyurwa kimwe n’uko umumotari ashobora kwibikira amafaranga yishyuwe kuri telefoni kuko simcard y’umumotari ubu yemerewe gukora nk’iy’umu-agent wacu kandi ya mafaranga ya komisiyo bahabwa motari nawe akayahabwa.”

“Ubu twanatangiye gukorana n’ibigo bitandukanye hari amasitasiyo, ibigo bitanga ubwishingizi ndetse na za banki kugira ngo igihe abamotari batakaje badakora dufatanyije n’ishyirahamwe ryabo twongere kubafasha kwisuganya basubire mu buzima busanzwe. Dushaka guha umumotari umutima wo gukora neza adahangayitse kubera ibyo yatakaje.”

Ku ikubitiro Airtel Rwanda yinjiye mu mikoranire na Sosiyete icuruza lisansi ya Mount Meru ku buryo umumotari uguze lisansi, kuri Airtel Money ye ahabwa amafaranga 50 y’u Rwanda kuri buri litiro aguze. Kwinjira muri iyi serivisi ukanda *543#.

Bizimana Alphonse usanzwe utwara abagenzi kuri moto yashimye Airtel uburyo ikomeje kubaba hafi, ashishikariza bagenzi be gukoresha serivisi zayo muri gahunda zabo zose.

Ati “Ibintu Airtel Rwanda iri gukora ni byiza cyane. Iri kurushaho kuduteza imbere. Nashishikariza bagenzi banjye b’abamotari gukoresha serivisi za Airtel kuko bazabona inyungu nyinshi.”

Airtel Rwanda ni yo sosiyete ya mbere y’itumanaho mu kugira abakiliya benshi mu Rwanda kuko babarirwa hejuru ya miliyoni eshanu, muri bo hafi miliyoni ebyiri bakoresha Airtel Money.

Airtel kandi ikorera mu bindi bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazaville, Nigeria, Gabon, Madagascar, Niger, Tchad, Malawi, Zambia, Ghana na Seychelles byo ku Mugabane wa Afurika.

 

 

Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *