Airtel Rwanda igiye kwimakaza ikoranabuhanga kubamotari n’abagenzi muri Kigali
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2020 , Ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda cyatangaje ko kigiye gutangira gahunda yo gushyikiriza abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto amakoti mashya abaranga ndetse no gushyira ku mugaragaro uburyo bushya bwo kujya bishyurwa n’abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Airtel Money.
Ibi Airtel Rwanda ibikoze nyuma y’itangazo ryatanzwe kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2020 rikubiyemo byinshi mu bizagenderwaho n’abamotari ubwo bazaba batangiye akazi kabo kw’itariki ya 1 Kamena 2020.
Muri iyo gahunda harimo uburyo bwa Airtel Money abamotari bazajya bifashisha mu kwishyurwa n’abagenzi biboroheye bakoresheje telefoni zabo ngendanwa aho bazajya bakanda iyi mibare *544#
Muri ibi bihe bitotoshye bya coronavirus, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga byatumye ubukungu budahungabana kandi binagabanya ibyago byo kwanduzanya. Hakoreshejwe uburyo bwo gukanda *544# abamotari bazabasha kwishyurwa mu buryo bwa kashilesi, bitabagoye hakoreshejwe Airtel Money.
Iki n’igisubizo mu myishyurire kizabafasha kwishyura imisanzu mu mashyirahamwe yabo banagabanyirizwe ibiguzi mu kwishyura mu gihe baguze lisansi kuri sitasiyo za Mount Meru fuel.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla yagize ati: ” Muri iki gihe abantu basubira mu kazi , twishimiye guha abamotari amakoti ya AIRTEL ibi bikazatuma basa neza, birinda banafite umutekano. Uretse n’ibyo kandi, byaragaragaye ko kwishyurira kuri telefoni ari uburyo bwizewe bufasha abantu kwirinda kuba bakwandura virus bitewe no gukora ku bintu bitandukanye cyangwa amafaranga”.
Airtel Rwanda yinjiye mu bufatanye n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri peterori harimo Sosiyeti ya Mt Meru Ltd , aho abamotari bagabanyirizwa ibiciro kuri serivisi z’ingenzi nka lisansi n’amavuta ya moto mu gihe bishyuye kuri Airtel Money birinda guhererekanya amafaranga mu ntoki ari nabyo bikubiye mu ngamba zo kubarinda.
Umuyobozi wa FERWACOTAMO Bwana Ngarambe Daniel yagize ati “Umutekano , guhuza abantu , no kugeza abantu aho bifuza biboroheye nibyo bibazo by’ingenzi twiteguye gukemura ubwo habura igihe gito ngo moto zisubire mu muhanda”.
Yongeyeho ati “Turashimira Airtel ku kuba yihutishije ubu bufatanye tunahamya ko bwaje mu gihe gikwiye kuko icyo dushyize imbere cyane ari isuku n’umutekano w’abamotari”.
Yakomeje avuga ko uburyo bw’imyishyurire buvuguruye bwa Airtel buzatuma abanyamuryango bacu bagenda barushaho kumenya ibyiza byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu kwishyura urugendo , abakiriya bazajya bakanda iyi mibare ariyo *544# hanyuma bakurikize amabwiriza.