Aho urugamba rugeze rwo kurandura SIDA mu Rwanda
Mu myaka yashize, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kikaba kimaze imyaka irenga 40 kiri mu byorezo byibasiye isi. Ubu, igihugu cyigeze ku ntera ishimishije, kugeza ubwo kiri mu bihugu bike muri Afurika byujuje intego z’ Umuryango Mpuzamahanga wa UNAIDS zizwi nka 95-95-95.
- 95% by’abanduye virusi itera SIDA (HIV) bazi uko bahagaze.
- 97% muri bo bari ku miti igabanya ubukana (ARV).
- 98% bafite igipimo cy’iyi virusi kiri hasi cyane ku buryo batayanduza abandi (viral suppression).
Ibi byose byashobotse kubera imbaraga igihugu cyashyize mu gusuzuma, gutanga imiti ku buntu no gukurikirana abarwayi.
- Igipimo cy’ubwandu: 2.7% ku rwego rw’igihugu mu bantu bafite imyaka 15-49, abagore bafite 3.7% naho abagabo 1.7%.
- Abanduye HIV mu gihugu: Basaga 230,000, muri bo 96% bazi uko bahagaze, 92% bari ku miti ya ARV.
- Umujyi wa Kigali: Ufite igipimo kiri hejuru ya 6.3%, kirusha kure igipimo cy’igihugu.
Urubyiruko, cyane cyane abakobwa n’abangavu bafite hagati y’imyaka 15-24, ni bo bafite ibyago byinshi byo kwandura. Abashya bandura HIV, 1 kuri 4 ni umukobwa muto. Ibi bituruka ku mpamvu zirimo:
- Kubura amakuru ahagije ku myitwarire iboneye mu mibonano mpuzabitsina.
- Ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
- Ubukene n’ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.
- Imiti ya ARV itangwa ku buntu.
- Ubu bwitabire ku buvuzi ni bwo buri hejuru kurusha ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.
- Ku bana bafite virusi, 80% bari ku miti, ariko 71% gusa ni bo bazi uko bahagaze.
Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwatangiye gutanga PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis), urukingo rutangwa mbere y’uko umuntu yandura, by’umwihariko ku bantu bafite ibyago byo kwandura nk’indaya, urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’abandi.
- Ivangura n’icyasha (stigma): Abantu bamwe baracyahisha indwara, bigatuma batinya kwisuzumisha cyangwa kujya kwivuza.
- Abana bato: Haracyari ikibazo mu gusuzuma abana no kubashyira ku miti hakiri kare.
- Ubushobozi: Nubwo hari intambwe, ubushobozi buke mu by’ubuvuzi no kugera kuri buri wese biracyari imbogamizi.
U Rwanda rwihaye intego yo kurandura SIDA nk’ikibazo cy’ubuzima rusange bitarenze 2030, hakoreshejwe:
- Kongera ubukangurambaga mu rubyiruko.
- Gushyigikira ubuvuzi buhoraho.
- Gukuraho ivangura n’icyasha.
- Guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’igihugu n’isi yose.
U Rwanda rumaze gukora byinshi, ariko urugamba ruracyakomeje. Kugira ngo intego yo guhashya SIDA igerweho, buri wese arasabwa kugira uruhare binyuze mu kwipimisha, kwirinda, kudatinya kuvuga no gufasha abandi kubona ubuvuzi.
SIDA iracyahari, ariko iravurwa kandi iririndwa. Wipimishe, wirinde kandi ubwire n’abandi.
