Agrishow 2025: Abahinzi Barimo Kwisanga mu Iterambere Binyuze mu Ifumbire Igezweho
Tariki ya 20 Kamena 2025, hatangijwe ku mugaragaro Imurikabikorwa rya 18 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Agrishow 2025) ryabereye ku Mulindi, riteguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, washimangiye ko u Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu gukwirakwiza ifumbire igezweho, ihuye n’ubutaka butandukanye, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Ifumbire ihendutse kandi igezweho: Impinduka zifatika mu Bugesera
Uwitonze Pascaline, umuhinzi wo mu Kagari ka Gashora mu Karere ka Bugesera, hafi y’uruganda rwa OCP Africa, avuga ko yabonye impinduka zikomeye nyuma yo kubona ifumbire hafi ye.
Ati. “Ifumbire yegerejwe abaturage binyuze mu bufatanye bwa MINAGRI na OCP Africa. Byadufashije cyane, kuko mbere byatwaraga igihe kinini kandi twarayiguraga ihenze. Ubu tubona ifumbire ku gihe, kandi ku giciro gito,” yatangaje Uwitonze.”

Icyari ikibazo: Ifumbire yahendaga kandi itinda kugera ku bahinzi
Mu mwaka wa 2020–2021, MINAGRI yagaragaje ko abahinzi 40.9% ari bo bari bakoresha ifumbire mvaruganda. Byaterwaga ahanini n’ibura ryayo, cyangwa igiciro cyayo kiri hejuru.
Nyuma y’itangira ry’uruganda rwa OCP Africa i Bugesera, hari impinduka zigaragara:
- Abahinzi bo muri ako karere bavuga ko 100% by’abatangiriye ubuhinzi nyuma y’uru ruganda batangira gukoresha ifumbire mvaruganda, kuko bayibona hafi kandi ku giciro kiri hasi.
- Ifumbire itunganyirizwa imbere mu gihugu igurishwa hagabanijweho nibura 15% ugereranyije n’ibiciro byo mbere.
Uruganda rwa OCP rufite ubushobozi bwo gutunganya 100,000 toni z’ifumbire buri mwaka. Ibi byafashije kugabanya ikibazo cy’ikusanyirizo no gutinda kugera ku bahinzi.
Imurikabikorwa rizamara icyumweru
Iri murikabikorwa rizasozwa ku wa 28 Kamena 2025, rikazibanda kuri ibi bikurikira:
- Guhugura abahinzi ku buhinzi bujyanye n’igihe
- Kwerekana ibikoresho n’ikoranabuhanga bigezweho
- Guhuza abahinzi n’abashoramari bafite imbuto, ifumbire n’amasoko


Umwanditsi: Uwamaliya Florence