AFC/M23 yanenze amahanga yinumiye mu gihe Leta ya RDC yakajije ibitero
Ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 bwagaragaje ko bubabajwe n’uburyo umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeza kwenyegeza ibitero.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ibitero bigari mu bice byinshi, ku basivili no ku birindiro byabo, ryifashishije drones n’imbunda ziremereye.
Kanyuka yasobanuye ko hari igitero cyagabwe mu gace ka Rutigita, Rugezi no mu bice bihana imbibi muri Komini Minembwe na Kitazungura muri teritwari ya Kalehe.
Yagize ati “Ibi bitero biri gutera impfu, guhunga kw’abaturage b’abasivili benshi, bigateza ikibazo cy’ubutabazi gifite ubukana bukabije.”
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yibukije umuryango mpuzamahanga ko Leta ya RDC iri kurenga ku masezerano y’agahenge, bishimangira ko yahisemo intambara.
Bisimwa yavuze ko bigaragara ko nta gahunda ifatika ihari yatuma Leta ya RDC ihagarika ibi bitero, kuko mu gihe cyose irenze ku gahenge nta muntu n’umwe uyamagana cyangwa se ngo ayigaragarize ko iri kwitwara nabi.
Ati “Nta ngamba zigaragara zafashwe mu gukumira ibyago by’imirwano. Uku guceceka kunyuranye n’umuvuduko w’amagambo avugwa iyo ihuriro ryacu rikoresheje uburenganzira bwarwo bwo kwirwanaho mu gihe rigabweho ibitero.”
Ibitero byagabwe kuri uyu wa 25 Gashyantare bikurikiye ibindi bya drones byagabwe n’ingabo za RDC muri santere ya Masisi no mu nkengero zayo ku wa 24 Gashyantare.

Bertrand Bisimwa yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga ubogamira kuruhande rwa Leta ya DRC
![]()

