ABATURAGE BO MU KARERE KA BUGESERA BISHIMIYE UMUHANDA NGOMA-BUGESERA BARI GUKORERWA
Akarere ka Bugesera ni Akarere kari mu ntara yíburasirazuba gakunze kurangwamo nízuba ryinshi, cyane cyane mu gihe kimpeshyi ngo haba hari ivumbi ryinshi ku buryo abahatuye bavuga ko bibabangamira, ari náho bakunze guhera basaba ubuyobozi bwabo kubafasha bakabakorera umuhanda ugashyirwamo Kaburimbo aho utaragera.
Ubuyobozi bwákarere ka Bugesera mu ngengo y’imari yúyu mwaka wa 2022-2023 bwari bufite gahunda yo kubaka umuhanda uhuza akarere ka ngoma nákarere ka Bugesera, kakaba karatangiye kubishyira mu bikorwa umuhanda ukaba waratangiye kubakwa.
Abaturage batuye muri aka karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora bavuga ko uyu muhanda batangiye gukorerwa uje ukenewe kandi bawishimiye cyane kuko mu byo ugiye gucyemura harimo kuborohereza mu buhahirane no mu migenderanire níbindi.
Mukamana Francoise utuye mu kagari ka Kagomasi mu muyrenge wa Gashora, avuga ko ashimira ubuyobozi bubatekerezeho bukabageza ho ibikorwaremezo bitandukanye, gusa ko uyu muhanda bawusabye kuva cyera uje ukenewe cyane. Yagize ati “ uyu muhanda urigukorwa ngo usahyirwemo kaburimbo twawifuje kuva cyera, turawusaba none ubuyobozi bwacu bwarakoze cyane kudutekerezaho bukaba buwuduhaye, muri aka karere kacu ubundi umuhanda urimo kaburimbo wagarukiraga mu kagari ka Ramiro ahasigaye ari umuhanda w’ibitaka gusa ku buryo umuntu yabaga ashaka nko kujya mu karere ka Ngoma akagerayo yahindanye, ariko umuhanda númara kurangira bizadufasha dukomeze no kwiteza imbere, kuko ubuhahirane buzaba bworoshye.
Kabandana Francois utuye mu Kagari ka Biryogo mu murenge wa Gashora we avuga ko ikiraro gihuza akarere ka Ngoma na Bugesera cyari cyaracitse bituma ubuhahirane bugenda nabi, ibyo kurya bitangira guhenda kubera kubura uko bambuka, cyane ko ngo abaturage bo mu karere ka Bugesera batungwa cyane níbivuye mu Karere ka Ngoma bahana imbibi, akavuga ko kuva umuhanda watangiye kubakwa, bizacyemura iki kibazo bamaranye igihe, bitewe ni uko ikiraro kibahuza nákarere ka Ngoma cyahoraga gikorwa cyongera gicika, ariko ubu bizeye ko bizahita bicyemuka. Akomeza avuga ko ikindi bishimiye ni uko ubu kujya mu karere ka Nyanza bizajya biba byoroshye batarindiriye kuzenguruka banyura I Kigali nkuko basanzwe bahanyura bagiye mu magepfo, kuko uyu muhanda uri gukorwa ku buryo umuntu uzajya ushaka kujya mu ntara yámagepfo azajya ava Ngoma, Bugesera akomeza no mu karere ka Nyanza.
Umuyobozi wákarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko uyu muhanda Ngoma- Bugesera uzamara imyaka ibiri wubakwa, agasaba abaturage batuye muri aka karere kubyaza umusaruro amahirwe nkáya baba babonye bagakora cyane, bongera ubucuruzi, mu buhahirane bakora bakarushaho kwiteza imbere,akanavuga ko ikiraro gihuza akarere ka Ngoma na Bugesera kizahita gisanwa ku buryo kitazongera gucika. umuyobozi wáka karere akomeza agira inama abaturage ko bakwiye kwirinda níbyabateza impanuka mu muhanda kuko umuhanda Atari umuharuro bakarinda abana kuwukiniramo ndetse nábo ubwabo bakamenya kuwukoresha neza.
Umuhanda uri gukorwa mu karere ka Bugesra ngo ushyirwemo kaburimbo, wari mu ngengo yímari wa 2022-2023, hakaba hateganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2023 uzaba wamaze kurangira, Numara kuzura uzaba uhuza intara yíburasirazuba níntara yámagepfo, ukazaba ufite ibilometero bingana na 55.18 uvuye mu karere ka Ngoma werekeza mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora ndetse níbilometero 66.55 uvuye mu karere ka Bugesera ugera mu karere ka Nyanza.