AmakuruUburezi

Abanyeshuri Basoje Amahugurwa ya IBT (Industrial Based Training) Baravuga Imyato RTB

Nyuma Yo kubona ko bamwe mu banyeshuri bize ubukerarugendo no kwakira abashyitsi (Tourism and Hospitality) barangiza kwiga bakicara mu gihe barimo gushaka akazi ariko abenshi bagahura n’imbogamizi zo kuba nta burambe bafite mu gukora ibyo bize, Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’ Imyuga n’ Ubumenyingiro RTB (Rwanda TVET Board) hamwe na Rwanda Polytechnic  kubufatnye n’ Umuryango w’ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi (European Union), bahaye amahugurwa abanyeshuri 230 hagamijwe guteza imbere no kunoza amahugurwa ashingiye ku isoko ry’umurimo mu bukerarugendo no kwakira abashyitsi mu Rwanda.

Ni mwurwo rwego nyuma y’amazi 9 abanyeshuri bamaze mu mahugurwa, bashyikirijwe impamyabushobozi zabo mu birori byabaye kuruyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, mu Ntare Arena, I Rusororo.

Ntarwuke Jean, n’ Umunyeshuri akaba yahuguriwe kuri home saint Jean Karongi mu bijyanye no gutunganya amafunguro Culinary Art, akaba ashima byimazeyo abagize uruhare muraya mahugurwa dore ko mbere yari yarize kwakira abashyitsi muri kaminuza ariko ubu akabafite impamyabumenyi mu bijyanye no gutunganya amafunguro ibyo byose akaba abikesha RTB n’ abafatanyabikorwa babo.

Jean Ntarwuke, Umunyeshuri wahawe Impamyabushobozi Mubujyanye no Gutunganya Amafarungo (Culinary Art)

Jean Ntarwuke Ati. “Ngewe nyibona link baduhaye ngo twuzuze kugirango duuhabwe amahugurwa, nabanje kugira ngo barabeshya kubera ko ntumvaga bidashoboka ariko ndiyandikisha nubwo ntakizere narimfite, nyuma baza kuduhamagara umwe kuri umwe batumenyesha aho tuzajya gukorera amahugurwa, nuko mbajije na bagenzi bange numva babahamagaye ibyo bituma ngira ikizere akaba arinayo mpamvu nshimira byimazeyo RTB yo yatwibutse kandi bagashyiramo umuhate wo kuduhugura nta kiguzi badusabye”.  

Eric Hagenimana, Umushuri wahawe impamyabumenyi mu Kwakira Abashyitsi no Gutunganya Amafunguro

Eric Hagenimana nawe akaba ari Umushuri wahawe impamyabumenyi mu Kwakira Abashyitsi no Gutunganya Amafunguro aho yabihuguriwemo muri centre d’ Accueil Saint Francois Xavier, Gisenyi, mu magambo make ubwo yaganiraga na Imena yavuzeko yagize amahirwe yo kunguka ubumenyi bwinshi mu mahugurwa yahawe ndetse ubu akaba yarabonye n’ akazi aho y’igisha ibijyanye n’ ibikorwa by’ibiribwa n’ibinyobwa bikoreshwa mu kwakira abashyitsi (Food and Beverage Operations) mu Karere Ka Rulindo.

Uwamugira Jeanne nawe yahawe impamyabumenyi akaba yakoreraga amahuguirwa muri Onomo Hotel mu bijyanye no kubungabunga Inzu (House Keeping) akaba avuga ko igihe bamaze mu mahugurwa bungukiyemo byinshi kandi abarimu naho bakoraga barabahaye buri kimwe cyose bari bakeneye.

Uwamugira Jeanne, Yasoje Amahugurwa ajyanye no Kubungabunga Inzu (House Keeping) Muri Onomo Hotel

Jeanne Uwamugira Ati. “Ngewe mbona amahugurwa ntakintu narinzi kereka ibyo mu ishuri gusa ariko nageze muri Onomo mpungukira byinshi nta rinzi”.

Jeanne Akomeza agira Ati. “Aho twakoreye amahugurwa batubereye ababyeyi badufata neza kandi nubu iyo habonetse akazi barongera bakaduhamagara tukaza tugakora bakatwishyura bityo rero nkaba nshimira RTB bimvuye ku Umutima kuko nari maze igihe kinini mu bushomeri nta kazi mfite ariko ubu byibuze ubwo mfite Impamyabushobozi nibyo biraka biranyangore imbaraga zo gukomeza urugendo natangiye kandi hari n’igihe nshobora no kubona amafaranga nkatangiza uwange mushinga”.

Umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’ Imyuga n’ Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), Paul Umukunzi yashimiye umuhate abanyeshuri bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa anabashishikariza gukora iyo bwabaga kugirango amahugurwa bahawe atazababera imfabusa.

Paul Umukunzi, Umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’ Imyuga n’ Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board)

Paul Umukunzi Ati. “Amahugurwa ya IBT (Industrial Based Training) yaziye mwebwe urubyiruko kugirango mubashe kwihangira imirimo muhe n’abandi akazi bityo ubushomeri bugabanuke mur’ urubyiruko, ntimuzaryamishe rero ubumenyi mwahawe ahubwo muzabubyaze umusaruro.”

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni 230 naho abandi bagera kuri 270 barimo kwitegura gukomeza amahugurwa.

Amahoteli yafashije guhugura abanyeshuri nayo agera muri 30. Akarusho kandi 40% by’abanyeshuri bahawe impamyabushobozi babonye akazi gahoraro naho 30% babona ibiraka bihoraho mu mahoteli atandukanye bagiye bakoreramo amahugurwa.

Hashimiwe kandi n’amahoteli yemeye Gutanga Amahugurwa ku Banyeshuri Mu gihe Cya Amezi 9
Ababyeyi Bari Babukereye Baje Gushyigikira Abana Babo

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *