Abanyarwanda baributswa uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha.
Mu kiganiro kirimo kuba gihuje Abanyamakuru , Police y’u Rwanda ,Minisiteri y’Ubutabera ,RIB ,n’izindi nzego , harimo kuganirwa k’uruhare rw’abaturarwanda mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha.
Muri ibi biganiro nkuko byagarutsweho na Police y’u Rwanda ifite mu inshingano umutekano muri rusange , hasobanuwe ko hakomeje gukazwa ingamba ndetse na gahunda zihoraho nka “Gerayo amahoro” mu kurushaho gukangurira abanyarwanda kugira uruhare mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha.
Minisitiri Johnson Busingye agaruka ku kibirebana no kubize ati”ungabunga umutekano wo umuhanda yaKubungabunga umutekano wo mu muhanda ntabwo ari inshingano tugomba guharira Polisi gusa. Twese abakoresha umuhanda mu byiciro binyuranye tugomba gufata iki kibazo tukakigira icyacu kugira ngo kibonerwe umuti kandi birashoboka”.
Yongeyeho ati” Abanyarwanda umutekano bakwiye kuwufata nk’inshingano zabo hatabayeho gukorera ku ijisho, kuko n’ubwo tutakora ibitangaza ,ariko twakora murumuna wabyo”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagarutse ku kibazo cyo guha abana ibisindisha , maze agaragaza ko bigira uruhare rwo kwangiza ubuzima bw’abana no kubashora muyindi mico itari myiza , ariho haziramo no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yibukije ko abacuruza mu tubari ndetse n’utubyiniro bakwiye kuzirikana ko abana badakwiye guhabwa ibisindisha kandi ko hari amategeko ahana uwabirenzeho.
Umuyobozi Mukuru wa polisi kandi yibukije ko mungamba zafashwe mu gukumira ibyaha harimo no guhana abantu basindira m’uruhame ,bityo asaba ko kubufatanye n’abanyamakuru ndetse n’izindi nzego hakwiye gukome za gukangurira abantu kugira uruhare mu kubyirinda.