Abanyacyubahiro benshi bamaze kugera mu Rwanda baje mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo #kwibuka25
U Rwanda rukomeje kwakira abanyacyubahiro benshi baje kwitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Aba banyacuybahiro batandukanye bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 06 Mata 2019, barimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’gueso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou,Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Charles Michel,minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, n’umufasha we Zinash Tayachew.
Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette w’imyaka 55, yageze i Kigali kuri uyu wa gatanu aho yitabiriye ibikorwa byo #Kwibuka25, ndetse kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 6 Mata 2019 yunamiye imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’gueso
Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou
Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Charles Michel
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed
Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette