Abancashuro Barenga 280 bakoranaga na leta ya congo mukurwanya M23 Bahungiye mu Rwanda Basubizwa Iwabo
Muntambara itoroshye ikomeje gushyamiranya leta ya congo n’umutwe wa M23 benshi bakomeje guhunda kuva ku baturage kugeza kubasirikare ba FARDC ndetse niindi mitwe bari bafatanyije mukurwanya M23.
Kenshi leta ya congo yagiye ihakana kuba ifite abancashuro bakorana ikavugako arabigisha ibya gisirikare gusa amagambo yaje gushira ivuga kugicamunsi cyo kuruyu wa gatatu tariki 29 Mutarama, ubwo abacanshuro 280 bahungiraga mu Rwanda bavugako bemeyeko batsinzwe bakaba bashaka gusubira mu bihugu byabo. Abenshi muraba bancanshuro baturuka mu gihugu
cya Romania, nacyo cyagiye cyumvikana mu majwi ko nta bantu bacyo bari muri congo.
Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zakiriye aba bacanshuro zibanza kubasaka ndetse babashakira imodoka zibajyana I Kigali ku kibuga mpuzamahanga cy,indege cya Kigali kujyira ngo babone uko basubira mu bihugu bakomokamo.
Umujyi wa Goma wafashwe mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Mutarama ni Igisirikare cya M23, arinabwo bamwe mu basirikare ba leta ya congo FARDC ndetse nabo mu mutwe wa wazalendo barenga 100 bahunze bagana mu Rwanda.
Abahunze bavuzeko leta ya naniwe kurinda umujyi wa goma bityo bakaba bemeye guhunga. Bamwe mubakomeretse kandi ingabo z’ u Rwanda zabahaye ubuvuzi.
Breg Gen Ronald Rwivanga, avugako ingabo z’ u Rwanda zakoze ubwirinzi bucyenewe bwose ndetse ko ningamba zose zishoboka zafashwe mukurinda ubusugire bw’ igihugu ndetse no kwirinda ibitero byambucyiranya imipaka.
Aba bancanshuro nyuma yo kugana mu Rwanda, Abashinzwe umutekano barebaga ko nta ntwaro bafite ubundi bakabaha i modoka zibagezaga ku kibuga mpuzamahanga cy’ indege cya Kigali, ariho buriwese yuriraga imugeza iwabo.
Umwanditsi: Diana Uwanyirigira