AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

Abana ntibazemererwa kwinjira muri Expo 2020 (Amafoto y’imyiteguro)

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), ruratangaza ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kuzinjira mu Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 23 rizatangira tariki 11-31 Ukuboza 2020, rikazabera ahazwi nk’i Gikondo kuri Expo-Ground  mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Mu kiganiro Imvaho Nshya  dukesha iyi nkuru yagiranye na Eric Kabera, Umukozi ushinzwe itumanaho muri PSF, yagize ati: “Nta mwana uri munsi y’imyaka 12 uzemererwa kwinjira mu imurikagurisha mpuzamahanga, tukaba turimo gusaba ababyeyi bari basanzwe bazana abana baje gukina,  ko ibikinisho by’abana nta bwo bizaba bihari”.

Ashimangira ko abantu bazitabira Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 23 ari abantu bafite hejuru y’imyaka 12 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Bivugwa ko by’umwihariko impamvu abana bato batemerewe ari uko ubudahangarwa bwabo buba bukiri hasi cyane ugereranyije n’abantu bakuru ndetse no ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuri bo biba bigoye iyo bageze ahahurira abantu benshi.

Ibyo ngo ni byo bituma mu nsengero no mu mashuri y’inshuke bakibujijwe kwitabira kugeza ubu.

PSF itangaza imyiteguro  ku imurikagurisha mpuzamahanga igeze ku kigero cya 95% ritegurwa, 5% ni imirimo yo kubaka igikorwa ariko ngo ku wa Mbere izaba yarangiye.

Kabera, umukozi ushinzwe itumanaho muri PSF, ati “Bariya barimo kubaka ni bo batinzemo kubera imvura yagiye ibabuza ariko ku wa Mbere bazaba barangije kubaka kuko ubu barubaka ijoro n’amanywa.

Avuga ko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha aba mbere bazaba batangiye gushyiramo ibicuruzwa byabo akongeraho ko abava hanze kuri uyu wa Gatanu ari bwo batangira kuza kandi ko n’amakamyo azana ibintu atangira kuhagera kuri uyu wa Gatanu.

Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu imurikagurisha yashyizwe kumwanya wa mbere

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *