Abahinzi ba kawa barayivuga imyato ,bagashima uruhare rw’abaterankunga
Abahinzi ba KAWA bitabiriye imurikabikorwa ribaye ku nshuro ya 14 , aho ryateguriwe ahazwi nko ku mulindi wa Kanombe kuva kuya 18-26 Kamena 2019 , barishimira uburyo iki gihingwa cya kawa kimaze kubabera inkingi ya mwamba mu iterambere ryabo , bagashima uruhare rw’abaterankunga babashigikira mu rugendo rwo guteza imbere kawa yabo no kuyimenyekanisha hose ku Isi.
Niyomugabo Xavier waje ahagarariye Koperative KOPAKAKI DUTEGURE ikorera mu Intara y’Uburengerazuba , Akarere ka Karongi , Umurenge wa Bwishyura , ahamya ko nyuma yo kwishyira hamwe bagatangiza koperative kuva mu mwaka wa 2007 yari igizwe n’abanyamuryango 70 barimo Abagore 9 , ari byo byababereye imbarutso , batangira kubona ko icyerekezo n’intego biyemeje bishoboka cyane ko icyizere bagishingiraga no kukuba ababyeyi bakomokaho baragiye bitangira igihingwa cya kawa bityo nabo biyemeza guhuriza ahamwe ibitekerezo byo kuyibyaza umusaruro ndetse bigerwaho.
Undi mutangabuhamya mu bahinzi ba kawa ni Uwanyiligira Marthe uturuka mu Umurenge wa Macuba , Akarere ka Nyamasheke , Intara y’Uburengerazuba , avuga imyato kawa kuko imaze kumuhindurira ubuzima ndetse akaba ayifata nk’igihingwa yiyemeje kwitangira.
Mu buhamya bwe avuga ko kwiyegurira ubuhinzi bwa kawa yabikunze kuva mu buto bwe abikomora kubabyeyi be ndetse n’abaturanyi yakuze abona bayihinga kandi ikabateza imbere.
Nyuma yo kugira ubumenyi kubirebana n’ubuhinzi bwa kawa ndetse agafata umwanzuro wo kwibumbira hamwe na bagenzi be muri Koperative , yabashije guhindura ubuzima cyane ko mubiti bya kawa bigera ku 1,500 ,bibasha kumwinjiriza agera kuri miliyoni ebyili z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’umwero wa kawa.(Coffee Season)
Aba abahinzi kandi bashima uruhare umushinga Coffee Upgrade and Promotion in Rwanda (CUP Rwanda) umushinga uhuriweho na JICA(Japan International Cooperation Agency) na NAEB (National Agricultural Export Board) kuko aribo baterankunga babo badahwema kubaba hafi haba mu kubongerera ubumenyi , kubafasha gutunganya kawa yabo no kuyongerera ubwiza , kugeza igeze ku isoko , by’umwihariko guhabwa amahirwe yo kwitabira imurikabikorwa bikababera umwanya mwiza wo kuvumbura ibishya mu bizabafasha kunoza akazi kabo , bakemeza ko ibi batari kubyigezaho bonyinye iyo badashyigikirwa.
Mu cyegeranyo cyatanzwe na NAEB (National Agricultural Export Board) kerekana ko mu mwaka wa 2017/2018, i kawa ingana na toni 23,000 yinjirije u Rwanda agera kuri miliyoni $67 mu gihe mu mwaka 2018/2019 ikawa ingana na toni 24,500 imaze kwinjiza agera kuri miliyoni $75.