Uncategorized

Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi

Ngirabakunzi Seleman  na Mbarushimana Jean Baptiste ngo bamaze imyaka ibiri bakora akazi k’ubukomisiyoneri, aho begera abafite ibinyabiziga bifite ibyo bisabwa n’ikigo gipima ubuziranenge bw’imodoka (Mechanical Inspection Center) ngo bihabwe ibyangombwa byerekana ko byujuje ubuziranenge, maze bakabaca amafaranga babumvisha ko baziranye n’abapolisi bakora muri iki kigo bityo bari bubasabe bakaborohereza.

Ngirabakunzi agira ati:”Mbimazemo imyaka ibiri, hari n’abandi bagabo babiri dukorana, imodoka nto baduha amafranga 20,000 naho ku modoka nini nka fuso bakaduha amafranga 30,000.  Maze gushuka abarenga 40 mu myaka ibiri ishize mbikora. nyir’imodoka cyangwa umushoferi amara kuyampa  nkihamagaza kuri telefone  mubeshya ko mvuganye n’umupolisi ukorera kuri controle technique ko agenda akamufasha.”

Yakomeje agira ati:”Iyo uwampaye amafranga agezeyo ntahabwe servisi nari namusezeranyije ahita ampamagara nkanga kumwitaba. Ni muri ubwo buryo abantu bagenda babwirana ko twabatekeye umutwe.”

Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Karinda uyobora iki kigo cya Polisi kizwi nka Controle Technique, yasabye ba nyir’imodoka gukurikirana ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo kandi byaba byiza biyiziye kubikoresha igenzura kuko bakunze kubeshywa n’abo baba bohereje.

Aha CSP Karinda yagize ati:”Dukora kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu, duhera saa kumi n’imwe z’igitondo tugafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Gusuzuma imodoka imwe ntibirenza iminota itanu, bityo abantu bakwiye kumenya ko isuzuma ryihuta kandi uhageze wese arabyibonera. Ababeshya ba nyir’imodoka ko bigoye, baba bafite ibindi bagambiriye, ni naho bahera bababwira ko hari amafaranga asabwa ngo boroherezwe.”

Yakomeje agira ati:”Turagenda dufata abiyita ba komisiyoneri babeshya ko bahuza ba nyir’imodoka n’abapolisi bakorera hano. Kuva uyu mwaka wa 2016 watangira, tumaze gufata 25 tubifashijwemo n’amakuru duhabwa n’abo bahemukira n’abandi baturage b’inyangamugayo.”

Ikigo gipima ubuziranenge bw’imodoka (MIC) , gifite ubushobozi bwo gukora isuzuma ry’imodoka 500  ku munsi , rikorerwa ku mirongo itatu ihari kugeza ubu, ariko mu mpera za Nzeli uyu mwaka, hakazaba hatahwa indi mirongo ibiri mishya, izatuma ikigo kibasha gusuzuma imodoka 700 ku munsi.

CSP Karinda yagize ati:”Mu mwaka wa 2015, umubare w’imodoka twasuzumye wiyongereyeho 27% kuko zavuye ku 75,839 umwaka wawubanjirije zigera ku 96,283.
Mu mezi abiri ya mbere ya 2016 hasuzumwe imodoka zigera ku 17094, ku buryo twizera ko umwaka uzarangira dusuzumye imodoka zirenga iz’umwaka ushize cyane ko n’inyubako zo kwagura ikigo zizaba zararangiye .”

Abafatiwe mu cyaha cy’ubwambuzi bushukana nibibahama bazahanwa n’ingingo ya  318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *