AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Abafite ubumuga bwo kutabona basanga hari byinshi bikwiye kunozwa

Nyuma y’uruhurirane rwa bimwe mubibazo abafite ubumuga bwo kutabona bakomeje guhura nabyo,nibimwe  mu byahagurukije  Ihuriro Nyarwanda ry’abatabona (Rwanda Union of the Blind.(RUB)hagamijwe gusaba ko nabo bahabwa uburenganzira  bungana kimwe n’abandi bose haba mu mirimo itangwa mu nzego za Leta ndetse n’izigenga.

Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda ry’Abatabona hagarutswe ku nzitizi abatabona babashije kwiga bahura na zo haba mu nzego za Leta n’izigenga ,mu gihe  bagiye gusaba akazi cyane ko usanga babohereza mu bigo bisanzwe bifite umwihariko wo kwakira abantu bafite ubumuga. Ikindi n’uko no mugihe cyo kujya gusaba akazi nk’uko n’abandi babikora,usanga bahita batakarizwa icyizere ku ikubitiro bakibabonana ubumuga kuruta guha agaciro ubumenyi n’ubushobozi bifitemo, aho kuri ubu bahitamo kwiyoberanya ahubwo bagatuma abandi mbere bagategereza umunsi wo guhabwa ibizamini ,nabwo bakibazwaho cyane nyamara abo bahanganye ntacyo babarusha cyane ko bo no mu myigire yabo biga bafite intego ntihagire ibibarangaza,ibintu baheraho bahamya ko bashoboye.

Mukeshimana Jean Marie Vianney

Mukeshimana Jean Marie Vianney uyobora Ikigo cy’abafite ubumuga cya Masaka mu karere ka Kicukiro,agaragaza zimwe mu nzitizi bahura nazo yagize ati “ Muri iki gihe hari  ikibazo cyo kuba  abarangije kaminuza bafite ubumuga bwo kutabona, iyo bagiye gusaba akazi babohereza muri bya bigo n’ubundi by’abantu bafite ubumuga.Iyo bagiye gusaba akazi ahandi abenshi ntibanabashyira ku ma lisiti  y’abazapiganirwa amahirwe kimwe n’abandi bakimara kubabona kubera ko ari bo baba biyiziye bwa mbere bizaniye ibyangombwa bisaba akazi.”

Yongeyeho ati “Twahisemo kujya dushaka abo dutuma bakadutangira ibyangombwa byose bizaba akazi hagamijwe kuburizamo ihezwa dukorerwa kugez’ubwo umunsi wo guhitamo abemerewe ugera nabwo babona ko uje gupiganirwa umwanya afite ubumuga bigateza ikibazo,ariko nibura batarakujonjoye mbere bashingiye kuburyo bakubona.”

Dr. Subi Patrick

Dr. Subi Patrick Perezida w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, akaba ari na mwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ,anenga cyane abantu bakigaragaraho imitekerereze yo kumva ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akwiye kubonwa nk’umunyantegenke muri byose ,agahamya ko ufite ubumuga bwo kutabona iyo akurikiranwe neza agahabwa inyigisho n’ubundi bumenyi,bitorohera abasanwe ari bazima kuba batanga umusaruro nkuwo bo batanga.

Mu bindi abafite ubumuga bwo kutabona bagarukaho ni uburyo babangamiwe n’amashuli asigaye ari mbarwa kuri bo,ibi bigatuma umubare w’abagana amashuri ukomeza kuba mucye cyane ushingiye kucyegeranyo cy’abafite ubumuga bwo kutabona mu igihugu hose ungana na 57213,ibi bakabiheraho basaba Leta ko yabashyiriraho amashuli yihariye yigisha ubumenyi ngiro bityo bakabasha guhangana n’ingaruka z’ubukene ndetse n’umubare munini muribo wabatagira akazi.

Abafite ubumuga bwo kutabona kandi basanga bakwiye gushyirirwaho uburyo  bwo kujya bahabwa abafasha bajya babunganira mukuzuza inshingano zabo neza  mu kazi kubasanzwe bagakora haba mu nzego za Leta nahandi,bigafatwa nk’itegeko bakanabihemberwa kuko haba mu nyandiko ndetse n’ibitabo byifashishwa mu kazi byose biba bitarateganijwe nk’ibifite umwihariko wabo gusa,ahubwo bihuriweho n’abantu b’ingeri zose.

Ugiriwabo Julienne uhagarariye abafite ubumuga mu murenge wa Kimironko yemeza ko henshi hakigaragara ihezwa kubantu bafite ubumuga bwo kutabona.

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *