Abafana ba Rayon Sports barashaka ko habaho ibiganiro by’ubwiyunge
Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bagaragaje ko hakwiye kubaho ibiganiro byo kunga impande zitavuga rumwe muri iyi kipe zigahuriza hamwe nyuma y’uko ibyumweru bibiri bishize bitaranzwe n’umwuka mwiza mu buyobozi bwayo nk’uko Ikinyamakuru Igihe cyabitangaje.
Tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo Ngarambe Charles yandikiye RGB avuga ko ari we muyobozi uhagarariye Umuryango (Association) Rayon Sports mu mategeko bityo inyandiko zisinywaho n’Umuyobozi wa Rayon Sports FC (Munyakazi Sadate) mu izina ry’Umuryango, zitahabwa agaciro.
Ku wa 22 z’uku kwezi, Munyakazi Sadate na we yandikiye uru rwego, avuga ko ari we muyobozi wemewe mu mategeko kuko urwego Ngarambe Charles avuga ko ayoboye, rutakiri muri Rayon Sports kuva tariki ya 22 Ukwakira 2017.
Ibi byakurikiwe no guhagarikwa kwa Komite Nyobozi y’ikipe, ku wa Mbere, bikozwe n’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports, yatangaje ko yashingiye ku bubasha ihabwa n’amategeko shingiro yawo ndetse abayoboye ikipe ubu bakaba barakoze amakosa mu miyoborere.
Ntibyavuzweho rumwe, Munyakazi Sadate agaragaza ko abamuhagaritse na Komite ye batabifitiye ububasha ndetse ahishura ko abamubanjirije mu buyobizi bw’iyi kipe, banyereje hafi miliyari 1 Frw, ntibishyura imisoro ya miliyoni 239 Frw. Ibi byatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwemeje ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi uhagarariye Rayon Sports byemewe n’amategeko ndetse asabwa guhindura inenge iri mu mategeko shingiro yayo mu gihe kitarenze iminsi 30.
Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bavuze kuri ibi, bagaragaje ko hakwiye kubaho ibiganiro by’ubwiyunge, impande zombi zigasenyera umugozi umwe dore ko n’urwego rukuru rw’abafana (Fan Base) rwaherukaga gutangaza ko rwatereye icyizere Munyakazi Sadate.
Abinyujije kuri Twitter, Mike Karangwa yatanze igitekerezo agira ati “Ni byiza kuba RGB yavanyeho urujijo. Ibi bizafasha kubaka neza ahazaza ha Rayon. Ikihutirwa ni ukugarura umwuka mwiza. Ndisabira Munyakazi Sadate yegere abagabo nka Gen. Kabarebe, Hon. Makuza na Mr. Olivier Nizeyimana baze badufashe mu biganiro by’ubwiyunge.”
Hategekimana Jean Damascène na we yagize ati “Iki kintu uvuze nicyo kuko Kabarebe na Makuza ni inararibonye mu mupira w’amaguru kandi nabo bashyigikiye ko Rayon Sports yaba ikipe ihamye kugira ngo ihangana riryohe. APR cyangwa Kiyovu ntizahura na Rayon ari igikenyeri ngo biryohe twishime”
Uwiyise Rubyogo, yatanze igitekerezo ku nkuru ya IGIHE, agira ati “N’ubundi ngo iyo ushaka guhisha Umunyafurika umuhisha mu bitabo !! Ni gute ubwo batasomaga bariya basaza!? Gusa njye ndisabira ko himakazwa icyo dupfana maze ikipe yacu ntikomeze kwangirika , ni ukuri mureke inyungu zanyu mutugurire abakinnyi bari ku rwego rwo guhangana ! Abayihagarariye n’abatayihagarariye ntacyo twe bitubwiye mu gihe umwaka wose w’imikino uzashira dutsindwa umusubirizo!!! Nyabuna Sadate niba unyumva gira icyo ukora ibibazo bikemuke!!”
Uwiyise Cocos yagize ati “Erega Sadate yari yararenganyijwe ku bw’amaherere ahubwo komite ayoboye ikomereze aho ijye kwishakira abafatanya bikorwa bashya muri Airtel, Bralirwa, n’abandi badasanzwe barakoranye na komite zamusimbuye batazamuvangira n’abafana ba Rayon mugomba kumuyoboka mukamushyigikira kuko ashaka gukorera mu mucyo.”
Ibrahim Ndagijimana ari mu bagaragaje ko badashimishijwe n’umwanzuro watanzwe na RGB, ariko yemeza ko Inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports ikwiye kweguza Munyakazi Sadate.
Ati “Birababaje kubyukira ku inkuru nk’iyi gusa ntacyo bitwaye ku rundi ruhande gusa icyo nakwibutsa abafana ba Rayon Sports ni uko nta kibazo ku rundi ruhande. Nibyo rwose mu mategeko Sadate ni umuyobozi wa Rayon Sports, ariko si ihame ko amara imyaka 4 yose. Inteko rusange ari nayo itora igira igihe iterana gisanzwe ariko amategeko yemera ko ishobora guterana bidasanzwe igafata imyanzuro. Kuba yaterana ikeguza Sadate ni ibintu byoroshye cyane rwose. Bizaba n’ubwo asenye Rayon Sports ariko iri ni izina ritagwa ngo rihere hasi.”
Higiro we yagize ati “Ariko mwagiye muhuza mukareka akavuyo.”
Kimwe mu bibazo byihutirwa biri muri Rayon Sports ni icy’amikoro, aho bamwe mu bakinnyi bakomeje kuyivamo kubera ko batahawe ibyo bagombwa byose ubwo bagurwaga, bikiyongera ku kuba iyi kipe iheruka guhemba muri Mutarama 2020.
Akinnyi bamaze kuva muri Rayon Sports ni Iradukunda Eric na Rutanga Eric baguzwe na Police FC mu gihe Irambona Eric na Kimenyi Yves baguzwe na Kiyovu Sports.