Amagare: Areruya Joseph yakoze amateka atorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Nyuma yo kwegukana amasiganwa abiri akomeye muri Afurika, kwitabira Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 no kwegukana umudari muri shampiyona ya Afurika, Areruya Joseph yatowe nk’umukinnyi w’amagare witwaye neza kurusha abandi muri Afurika muri 2018.

Itsinda ry’abategura isiganwa mpuzamahanga ‘La Tropicale Amissa Bongo’ riyobowe na Bernard Hinault, niryo rihemba umukinnyi uhiga abandi muri Afurika mu buryo ngarukamwaka.

Iki gihembo Areruya yegukanye ku nshuro ya mbere akaba n’umunyarwanda wa mbere ugitwaye, azagishyikirizwa ku wa 20 Mutarama 2019, umunsi umwe mbere y’iri siganwa rizenguruka Gabon.

Areruya yegukanye iki gihembo ahigitse abandi bakinnyi bafite amazina akomeye nka Amanuel Gebrezgabihier ukomoka muri Eritrea wegukanye umudari wa zahabu muri shampiyona ya Afurika yabereye mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

Iki gihembo ‘Kimasa’ acyegukanye nyuma y’andi masiganwa akomeye yatwaye nka La Tropicale Amissa Bongo 2018, Tour de l’Espoir yatumye u Rwanda ruhagararirwa muri Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 no gusoreza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya Afurika.

Nyuma yo gutangaza uwatsinze, Bernard Hinault yemeje ko abona Areruya azagera kure kurushaho mu gihe kiri imbere.

Ati “Joseph Areruya yari akwiye iki gikombe uyu mwaka. Yayoboye amasiganwa akomeye muri Afurika mbere yo kujya gukina nk’umunyamwuga muri Delko-Marseille. Ni umukinnyi ufite imbaraga kandi ugira umuhate ushobora kugera kure kurushaho. Yaranshimishije ahangana n’ababigize umwuga muri La Tropicale iheruka.”

Areruya Joseph ageze kuri aka gahigo nyuma y’imyaka ibiri aza mu bagihatanira, kuko yabaye uwa kabiri mu 2017 inyuma ya Louis Meintjes wo muri Afurika y’epfo.

Abandi banyarwanda baje hafi ku rutonde rwa Afurika ni Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 waje ku mwanya wa gatandatu na Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour de Cameroun 2018 uri ku mwanya wa 14.

Uko abakinnyi bakurikiranye ku rutonde rusange:

1. Joseph ARERUYA (Rwanda – Delko-Marseille)
2. Daryl IMPEY (South Africa – Mitchelton-Scott)
3. Amanuel GHEBREIGZABHIER (Eritrea – Dimension Data)
4. Merhawi KUDUS (Eritrea– Dimension Data)
5. Youcef REGUIGUI (Algeria – Sovac-Natura4Ever)
6. Samuel MUGISHA (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka)
7. Azzedine LAGAB (Algeria – GSP)
8. Salim KIPKEMBOI (Kenya – Bike Aid)
9. Clint HENDRICKX (South Africa)
10. Isiaka CISSE (Ivory Coast)
11. Henok MULUBRHAN (Eritrea)
12. Stefan DE BOD (South Africa – Dimension Data for Qhubeka)
13. Mathias SORGHO (Burkina Faso)
14. Bonaventure UWIZEYIMANA (Rwanda)
15. Clovis KAMZONG (Cameroon)

Areruya yekukanye intsinzi yari abikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *