Loni yasabye iperereza mpuzamahanga ku bwicanyi bukomeje gukorerwa muri Congo

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad al-Hussein, yasabye iperereza mpuzamahanga ku bwicanyi n’ibindi byaha bikomeje kubera mu ntara ya Kasai, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko BBC yabitangaje, uyu muyobozi yavuze ko igisubizo cya guverinoma ya Congo kitanyuze inzego zitandukanye zifuza ko ibyo byaha byakurikiranwa.

Muri Werurwe nibwo imibiri y’abapolisi 40 yatahuwe yaciwe imitwe,kimwe n’imirambo ibiri y’abari abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu baheruka kwicwa.

Muri ako gace, guverinoma ya Congo imaze igihe ihanganye n’abarwanyi bo mu mutwe wa Kamuina Nsapu.

Imirwano yatangiye muri Kamena umwaka ushize nyuma y’uko umuyobozi w’abo barwanyi Jean-Pierre Pandi yasabaga abaturage gukora imyigaragambo yo gukuraho inzego za leta bakanirukana inzego zishinzwe umutekano muri ako gace, kugira ngo bashyireho ubuyobozi bwabo.

Pandi yaje kwicwa mu kwezi kwakurikiyeho nyuma y’uko inzego z’umutekano zateye urugo rwe, maze abamushyigikiye bagahita bafata intwaro bashaka guhangana nazo.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko amagana y’abantu bamaze kwicwa ndetse abarenga miliyoni bakaba baravuye mu byabo rwagati muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva iyo mirwano yatangira.

Amakuru avuga ko hamaze gutahurwa ibyobo rusange bigera kuri 42 byashyinguwemo abantu rwihishwa.

Loni yari yarasabye guverinoma ya Congo kwemera ko inzego zombi zikora iperereza rihuriweho bitarenze kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena, byananirana hagasabwa ko hakorwa iperereza mpuzamahanga.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bibazo bya politiki bishingiye ku kudakoresha amatora y’umukuru w’igihugu kandi manda ye yararangiye, ndetse na Perezida Joseph Kabila ntahite atanga ubutegetsi kandi manda ye yarangiye.

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Kiliziya Gatolika nibwo inzego zitandukanye zabashije kwemeranywa ku ngengabihe y’amatora, aho Perezida Kabila azatanga ubutegetsi mu mpera z’uyu mwaka.

 



Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad al-Hussein

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *