Ukraine n’u Burusiya biritana bamwana kubitero byo kuri murandasi nyuma y’ihagarikwa ry’agahenge
Ukraine n’u Burusiya byibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga byibasiye porogaramu zikoreshwa mu gutanga ubutabazi n’imbuzi z’ibitero, nyuma y’uko agahenge kari gahagaritse imirwano mu gace ka Kherson karangiye ku Cyumweru.
Ukraine yatangaje ko porogaramu yayo ya Air Alert yibasiwe n’abinjiriye muri sisitemu zayo, bagashyiramo ubutumwa bw’ibinyoma bwihanangiriza abaturage ku kaga k’imirasire ishobora guturuka ku bitero bya kirimbuzi. Igisirikare cya Ukraine cyahakanye ko hari akaga nk’ako kari gahari, mu gihe ikigo SPRAVDI cyashinje u Burusiya kuba inyuma y’icyo gitero.
Nyuma y’amasaha make, u Burusiya na bwo bwatangaje ko porogaramu yabwo itanga amakuru y’ibyago byugarije abaturage yibasiwe n’igitero gikomeye cyo kuri murandasi, aho hacishijwe ubutumwa bw’ibinyoma ku bitero by’indege zitagira abapilote n’ibindi byago.
Icyakora, Moscou ntiyigeze itangaza abo ikeka ko baba barateguye icyo gitero.
Ibi bibaye nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi itandatu, kuva ku wa 27 Ukwakira kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026, kakorerwaga mu gace ka Kherson muri Ukraine. Kari kagamije korohereza ibikorwa by’ubutabazi, birimo kugeza imfashanyo mu mujyi wa Oleshky ugenzurwa n’u Burusiya. Ukraine yavuze ko u Burusiya bwemeye kongera igihe cyako.
Mu gihe impande zombi zongeye kugirana ibitero, Ukraine n’u Burusiya byanatangaje ibitero byibasiye ibikorwa remezo by’ingufu, mu gihe ibiganiro bigamije kurangiza intambara biteganyijwe gusubukurwa muri uku kwezi.
