BNR yongereye igihe cyo guhinduza inote zashaje
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yongereye igihe cyo guhinduza inote zashaje zirimo iya 500 Frw, 1 000 Frw, 2 000 Frw n’iya 5 000 Frw, aho abazifite bazazihindurirwa kugeza ku wa 01 Werurwe 2027.
Mu itangazo rya BNR ryo ku wa 01 Ugushyingo 2026, yamenyesheje abaturage ko igihe cyo guhinduza izi noti mu mabanki y’ubucuruzi no mu mashami ya Umwalimu SACCO cyongerewe kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026, mu gihe mbere byari biteganyijwe ko bizarangira ku wa 01 Ugushyingo 2026.
BNR yavuze ko guhera ku wa 01 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 1 Werurwe 2027, abazifite bazajya bazihinduriza gusa ku cyicaro gikuru cya BNR giherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Inote ziri gukurwa ku isoko ni iza 500 Frw zakozwe ku wa 01 Nyakanga 2004 n’izo ku wa 01 Mutarama 2013, 1 000 Frw cyakozwe ku wa 01 Nyakanga 2004 n’izo ku wa 01 Gicurasi 2015, iza 2 000 Frw zakozwe ku wa 31 Ukwakira 2007, ni iza 5 000 Frw zakozwe ku wa 01 Mata 2004 no ku wa 01 Gashyantare 2009.
Ku wa 24 Werurwe 2026, nibwo BNR yasohoye itangazo rimenyesha abaturage ko hari inoti zizakurwa ku isoko hashingiwe ku Iteka rya Perezida Nº 011/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa 2 Werurwe 2026.
Muri iryo tangazo, BNR yari yavuze ko abaturage bazazihinduriza mu mabanki y’ubucuruzi no muri Umwalimu SACCO mu gihe cy’amezi icyenda, kuva ku wa 2 Werurwe kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026.
