Netanyahu yashinjwe guhatiriza Trump kurasa Iran akoresheje intwaro za nucléaire
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi wa politiki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tucker Carlson, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ari gushyira igitutu kuri Perezida Donald Trump kugira ngo yemere ko Iran iraswa igisasu kirimbuzi, mu gitero gishobora kugabwa mu minsi mike iri imbere.

Carlson yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, aho yavuze ko icyo gitero gishobora kwibasira ikigo cya Pickaxe Mountain, giherereye mu gace ko hagati muri Iran, gikekwaho gutunganyirizwamo Uranium ikoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi.
Nk’uko Hindustan Times yabitangaje ku wa 2 Ugushyingo 2026, Carlson yavuze ko inzego z’ubutasi za Israel zikeka ko Iran yasubukuye ibikorwa byo gutunganya Uranium muri icyo kigo cyubatse mu kuzimu.
Yavuze ko intwaro zisanzwe za Amerika zidashobora kugisenya kubera ubujyakuzimu giherereyemo, bityo ko hakenewe igisasu kirimbuzi.
Carlson yavuze ko Netanyahu amaze iminsi ahamagara Trump buri munsi, amusaba kwemeza icyo gitero.
Yanavuze ko bamwe mu bayobozi bakomeye muri Amerika, barimo Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio n’Umuyobozi wa CIA, John Ratcliffe, bashyigikiye ko ibikorwa bya gisirikare kuri Iran byasubukurwa.
Uyu munyamakuru yavuze ko Trump ashobora gufata icyemezo cyo kugaba icyo gitero mu minsi mike iri imbere.

