Ubufatanye bw’ibihugu ni bwo buzagena ejo hazaza ha Afurika- Dr. Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, uri mu bayobozi ba Afurika bakiriwe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ubufatanye bw’ibihugu by’Umugabane wa Afurika ari bwo buzagena ejo hazaza ha Afurika, asanga igihe cyigeze cyo gukuraho inzitizi zibangamira urujya n’uruza rw’abantu, maze n’urubyiruko rugahabwa ubushobozi bwo guhanga imirimo.
Minisitiri w’Intebe yabivugiye mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, aho yatanze n’ikiganiro muri Kaminuza ya MGIMO, mu biganiro byamuhuje n’ihuriro ry’urubyiruko rw’uBurusiya na Afurika.
Mu butumwa yahaye urubyiruko muri Kaminuza ya MGIMO izwiho kwigisha amasomo arebana n’umubano Mpuzamahanga na dipolomasi, Minisitiri w’Intebe yagaragaje urugendo rw’u Rwanda mu iterambere, asobanura uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe no kubaka iterambere rirambye.
Ati: ‘’Ejo hazaza ha Afurika hazashingira ku bufatanye hagati y’ibihugu byayo, gukuraho inzitizi zibangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibitekerezo, ndetse no guha urubyiruko ubushobozi bwo guhanga imirimo, guteza imbere ubucuruzi no kugira uruhare mu bukungu bw’Isi, urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere.”
Ku birebana n’amateka, Dr. Nsengiyumva yibukije urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa. Asobanura ko amateka y’u Rwanda yigisha ko urubyiruko rushobora gukoreshwa mu bikorwa byo kubaka igihugu rukaba n’imbaraga zikomeye mu birebana no kwiyubakira igihugu.
Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe
Yasobanuye ko nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge aho guhitamo kwihorera, rwiyemeza kubaka igihugu gishingiye ku mahoro, icyizere, no kwigira byagejeje Abanyarwanda ku cyerekezo cyiza gishingiye ku iterambere.
Ku ngingo y’imiyoborere myiza Minisitiri w’intebe yagarutse ku ngamba u Rwanda rwafashe mu kwimakaza imiyoborere myiza, kurwanya ruswa, korohereza abashoramari, guteza imbere ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ubumenyi ngiro, hagamijwe guhanga amahirwe mashya ku rubyiruko.
Ku ruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere isura yarwo, haba ku rwego mpuzamahanga n’ahandi, yatanze ingero z’ingamba zashyizweho zo gukurura ba mukerarugendo n’ishoramari, ndetse no kwagura amahirwe mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubuhanga mu by’ubwubatsi, siporo n’ubucuruzi.
Ati: “Uruhare rw’u Rwanda ni ingenzi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye, aho rufasha kurinda abasivili no gutabara abaturage bari mu kaga.
Yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guha urubyiruko ijambo mu nzego zifata ibyemezo, binyuze mu myanya yarugenewe mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibyo byiyongera ku ngamba zo guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo, aho abagore bafite umubare munini mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Minisitiri w’Intebe yibukije urubyiruko ko amateka y’umuntu cyangwa igihugu byanyuzemo adakwiye kubuza kugera ku ntego z’ejo hazaza. Aboneraho gusaba urubyiruko gukoresha ubumenyi, impano, imiyoboro y’imikoranire n’ibitekerezo bishya mu kubaka ubufatanye burenga imipaka, guhanga imishinga no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
At:i ‘’Urubyiruko ntirukwiye kurebera iterambere rigerwaho gusa, ahubwo rukwiye kuba imbaraga ziriyobora, ziritegura kandi zirigiramo uruhare rugaragara, mu kubaka Afurika n’Isi birangwa n’amahoro, amahirwe angana n’iterambere rirambye.”



