AmakuruPolitikiUncategorized

Nyamagabe: Inteko z’abaturage zabaye umuti nyawo wo kwikemurira ibibazo

Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe  barashima gahunda yo guhurira hamwe mu nteko zabaturage nk’igisubizo cyabahaye umuti nyawo wo kwikemurira ibibazo ndetse no kwishakamo ibisubizo,ibi ngo byihutisha  iterambere ry’akarere

Ikinyamakuru Imena cyegereye  bamwe mu baturage bo  mu murenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe, maze bagaragaza uburyo bishimira ko ibibazo byinshi bisigaye bikemukira mu nteko z’abaturage bikabafasha gukoresha igihe cyabo neza,bikabarinda gusiragira hirya no hino mu nkiko ,ndetse ukababera n’umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri gahunda za Leta.

Ngendahimana J Paul , ni umuturage wo mu murenge wa Gasaka,akaba ahamya akamaro inteko z’abaturage zibafitiye nka kimwe mu bisubizo byaziye igihe.Yagize ati “ Uretse kuba hari ibibazo bitandukanye  bikemukira muri izi nteko z’abaturage nk’amakimbirane yo mungo n’ibindi, tuboneraho  n’umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri gahunda za Leta ziganisha mu iterambere ryacu bikadufasha guhindura imyumvire”.

Ngendahimana J Paul abona inteko z’abaturage nk’igisubizo cyaziye igihe.

Rwagakiga Tharcisse nawe ni umuturage utuye mu murenge wa Gasaka, nawe mu buhamya bwe ntanyuranya na mugenzi we, aho bose basanga inteko z’abaturage ariwo muti nyawo wo gusohoka mu bibazo bahura nabyo, ndetse bikazihutisha n’iterambere ryabo.Yagize ati “Inteko z’abaturage tuzifata nk’inzira tunyuzamo ibibazo byacu kuko bikemuka mu mucyo, nta rwikekwe, cyangwa ikimenyane,kandi n’izindi gahunda za leta dusobanurirwa ,zidufasha kwiyubaka.

Rwagakiga Tharcisse yemeza ko ibibazo byabo bikemuka mu mucyo.

Philbert MUGISHA Umuyobozi wa karere ka Nyamagabe ,yadusobanuriye ko inteko z’abaturage  ari imwe mu mirongo ngenderwaho mu gutanga serivisi nziza, kimwe n’izindi gahunda leta ishyiriraho abaturage kandi bakabisobanurirwa  kugirango bibagirire akamaro,bibafashe kubasha kwikemurira ibibazo,no kurushaho kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati”mu nteko z’abaturage ziba ku wagatatu wa buri cyumweru abaturage bagaragaza ibibazo bafite  bigakemukira mu ruhame  kandi bigaragara ko byatanze umusaruro  kurusha  amakaye y’ingo yakoreshwaga  kuko umuturage yashoboraga no gucamo urupapuro atishimiye .Ariko  muri gahunda y’inteko z’abaturage  bikemuka bose babyumva “.

Philbert MUGISHA  Mayor w’Akarere ka Nyamagabe.

Inteko z’abaturage ni urubuga abaturage bahuriramo bakungurana ibitekerezo ku iterambere no ku mibereho myiza yabo,aho buri kagari cyangwa umurenge, byishyiriraho umunsi uzajya uhuza abaturage muri izi nteko, kugirango baganire banashobore kwikemurira ibibazo mu rwego rwo gukomeza kwishakamo ibisubizo.

Hagendewe kubuhamya butangwa n’abaturage kuruhare rwabo mu kumenya ibibakorerwa ndetse no kubigiramo  uruhare,usanga inteko z’abaturage ari umurongo koko uzafasha benshi guhindura imyumvire,ndetse bikihutisha iterambere ryabo muri rusange.

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *