AmakuruImibereho myizaPolitikiUbukungu

Imodoka z’Amashanyarazi Zageze Mukinigi murwego rwo kubungabunga Ibidukikije

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa bibungabunga ibidukikije no gushishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, mu Karere ka Musanze habereye Open Day yagaragarijwemo ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa bakorera mu Karere barenga 45 Kimwe mu byakurikiwe cyane ni imodoka zikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles) zashyizwe ahagaragara nk’uburyo bushya bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinigi, ahakunze gusurwa n’abakerarugendo baturuka hirya no hino ku isi baza gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse n’ingagi zo mu misozi. Abitabiriye iri murika bagize umwanya wo gusobanurirwa uburyo imodoka zikoresha amashanyarazi zikora n’uruhare rwazo mu kurengera ibidukikije.

Perezida wa DJF,Mugabukomeye Benjamin yavuze ko gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi ari imwe mu ngamba zikomeye zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane mu bice bikikije pariki n’ahandi hakorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo.

Perezida wa DJF,Mugabukomeye Benjamin

Yagize ati: “Izi modoka zifasha kugabanya imyuka yangiza ikirere ituruka ku binyabiziga bisanzwe bikoresha lisansi cyangwa mazutu. Ibi ni ingenzi cyane hano muKinigi no mu Karere ka Musanze, ahaza abakerarugendo benshi baza gusura ibirunga n’ingagi. Kubungabunga ibidukikije ni inshingano za buri wese kuko ari byo shingiro ry’iterambere rirambye.”

Yakomeje avuga ko ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi rizanafasha abaturage kugabanya amafaranga bakoreshaga kuri lisansi, bityo rikabafasha kubona uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bitangiza ibidukikije kandi bjhendutse.

Perezida wa DJF yagaragaje ko abakerarugendo basura ibirunga bakomeje kwiyongera, bityo hakaba hakenewe uburyo bwo gutwara abantu butabangamira ibidukikije. Yavuze ko gukoresha imodoka z’amashanyarazi bizafasha kurushaho kubungabunga ubwiza nyaburanga bw’akarere no kugabanya urusaku rushobora kubangamira inyamaswa n’ibindi binyabuzima bibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yashimiye abafatanyabikorwa bose bakorera mu Karere uruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien

Yagize ati: “Turashimira cyane abafatanyabikorwa bose bakomeje gukorera mu Karere ka Musanze no kudufasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Ubufatanye bwanyu ni ingenzi mu rugendo rwo kubaka Akarere gafite abaturage bateye imbere kandi bafite imibereho myiza.”

Meya yakomeje ashimira abaturage bitabiriye Open Day ndetse n’abaje kwandikisha abana mwiranga mimerere ,, avuga ko ari kimwe mu bikorwa bishya byitabiriwe na benshi byateguwe mu iri murika bikorwa ryahuje, abaturage benshi bagannye site yaho babarurira ko aribyagaciro kwandikisha abana bavutse.

Nsengimana Yagize ati: “Turashimira ababyeyi n’abaturage bitabiriye gahunda yo kwandikisha abana mu iranga mimerere . Ni igikorwa gishya twahisemo gushyira muri iri murika bikorwa ngo abaturage babone serivisi zitandukanye ahantu hamwe. Ibi bigaragaza ko abaturage bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko kwandikisha abana no kubategurira ejo hazaza heza.”

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye kubona uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo gutwara abantu n’ibintu, bavuga ko bizafasha igihugu kugera ku ntego zo kurengera ibidukikije no kugabanya ihumana ry’ikirere.

Open Day y’Akarere ka Musanze yabaye umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abaturage, abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye, hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere no gushakira hamwe ibisubizo birambye bifasha abaturage ndetse n’ibidukikije. Abitabiriye basoje bagaragaza ko gukoresha imodoka z’amashanyarazi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rubungabunga ibidukikije kandi ruteza imbere ubukerarugendo burambye.

By: Florence Uwamaliya

Loading