AmakuruENTERTAINMENTImyidagaduroNewsPoliticsPolitikiPopular NewsUbukunguUncategorized

Rubavu: Music Awards yatanze icyizere ku bahanzi

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere impano z’urubyiruko no gushyigikira umuziki nyarwanda, ibikorwa bya Rubavu Music Awards and Talent Detection byabereye muri Arena ya Rubavu byasize ibyishimo byinshi ku bahanzi, abafana ndetse n’abayobozi batandukanye bari babyitabiriye. Iki gikorwa cyari kigamije gutahura no kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka, kibaha urubuga rwo kwigaragaza no guhura n’abafatanyabikorwa bashobora kubafasha mu rugendo rwabo rwa muzika.

Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rufite impano ariko rutarabona uburyo bwo kuzimenyekanisha. Abahanzi benshi bakizamuka bahawe umwanya wo kuririmba imbere y’imbaga y’abafana, ibintu bavuga ko byabongereye icyizere ndetse bikabafasha kubona ababakurikira benshi.

Mu ijambo ryatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yashimangiye ko ubuhanzi ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’urubyiruko ndetse n’ubukungu bw’akarere. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bituma urubyiruko rugaragaza ubushobozi bwarwo aho kwishora mu bikorwa bidafitiye igihugu akamaro.

Yagize ati: “Iyo duha urubyiruko amahirwe yo kwerekana impano zarwo, tuba turwubakira ejo hazaza heza. Rubavu ifite impano nyinshi kandi tuzakomeza gushyigikira ibikorwa bibafasha kuzamuka no kugera ku rwego mpuzamahanga.”

Minisitiri w’umuco Dr.Utumatwishima Abudala nawe yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere impano z’abakiri bato. Yashimye abateguye Rubavu Music Awards kubera uruhare rwabo mu gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu buhanzi.

Yagize ati: “Impano ni umutungo w’igihugu. Iyo urubyiruko rubonye urubuga rwo kwigaragaza, igihugu cyose kirunguka. Turashimira abateguye iri rushanwa kuko rifasha urubyiruko kugira icyizere, gukora cyane no gutekereza ejo hazaza habo.”

Minisitiri Dr.Utumatwishima Abdallah

Abahanzi batandukanye bitabiriye iri rushanwa bagaragaje ko bishimiye uburyo ryateguwe ndetse n’amahirwe ryabahaye. Umuhanzikazi Bwiza wari umwe mu batumirwa b’imena yavuze ko yishimiye kubona urubyiruko rufite impano rwigirira icyizere kandi rugaharanira kugera kure.

Yagize ati: “Nanjye natangiye nkiri umuhanzi ukizamuka. Iyo mbona urubyiruko ruhabwa amahirwe nk’aya numva nishimye cyane kuko hari benshi bazavamo ibyamamare by’ejo.”

Umuhanzi Lederman  na Bwiza  bashimye abafana n’abateguye iki gikorwa, avuga ko ari urubuga rwiza rwo gufasha impano nshya kugera ku rwego rwo hejuru.

Abafana bari bitabiriye ku bwinshi bagaragaje ibyishimo byinshi, bavuga ko bishimiye kubona impano nshya ndetse no guhura n’abahanzi bakunda. Bamwe mu bahanzi bari mu marushanwa bavuze ko kuba bararirimbiye imbere y’imbaga nk’iyo byabahaye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki.

Abasesenguzi b’ibijyanye n’imyidagaduro bavuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’umuziki wo mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane mu Karere ka Rubavu kamaze kugaragaza impano nyinshi mu myaka ishize.

Rubavu Music Awards and Talent Detection ntabwo yari igamije gutanga ibihembo gusa, ahubwo yari uburyo bwo guhuza impano, abafana, abaterankunga n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo hubakwe urwego rw’ubuhanzi rutanga akazi, rwinjiza amafaranga kandi rugafasha urubyiruko kwiteza imbere.

Abitabiriye iki gikorwa basabye ko cyakomeza kuba ngarukamwaka, kuko gifasha impano nyinshi kubona urubuga rwo kwigaragaza no kugera ku nzozi zabo. Bagaragaje ko Rubavu ifite ubushobozi bwo kuba kimwe mu bigo bikomeye by’imyidagaduro n’umuziki mu Rwanda, mu gihe ibikorwa nk’ibi byakomeza gushyigikirwa.

Ku bahanzi bakizamuka, Rubavu Music Awards yabaye ikimenyetso cy’icyizere n’intangiriro y’urugendo rushya ruganisha ku ntsinzi no kumenyekana mu muziki nyarwanda.

By: Florence Uwamaliya 

Loading