Hakwiye ingamba zihamye mu guteza imbere ubuvuzi:Ibyo Inzobere zisaba
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushora imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi no kwagura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi (medical tourism), inzobere zitandukanye mu rwego rw’ubuzima zasabye ko hashyirwaho ingamba zirambye zigamije kongera ireme rya serivisi zo kubaga, kugumana abakozi b’inzobere no kunoza imikoranire hagati y’ibitaro bya Leta n’ibyigenga.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abaganga, abayobozi b’ibitaro, abanyeshuri biga ubuvuzi n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubuzima, aho hanasuzumwe uko gahunda yo guteza imbere serivisi zo kubaga iri gushyirwa mu bikorwa ndetse n’imbogamizi zikigaragara.
Abitabiriye inama bagaragaje ko nubwo hari intambwe ishimishije igihugu kimaze gutera mu kongera serivisi z’ubuvuzi bwihariye, hakiri ibibazo birimo ubuke bw’abaganga b’inzobere, umunaniro ukabije uterwa n’akazi kenshi, ibikoresho bidahagije hamwe n’abakozi bahitamo kujya gukorera hanze y’igihugu.
Bagaragaje ko ikibazo cyo kugumana abaganga kidakwiye kureberwa mu ruhande rw’umushahara gusa, ahubwo hakwiye no kwitabwa ku mibereho yabo, ahantu bakorera ndetse n’amahirwe yo gukomeza kwihugura no gutera imbere mu mwuga. Bavuze ko hari aho usanga abaganga bake bakora akazi kenshi cyane, bikabangamira ireme rya serivisi ndetse n’ubushobozi bwo guhugura abakiri bato.
Hanagarutswe ku ruhare rw’abayobozi b’ibitaro mu gukemura ibyo bibazo. Abatanze ibitekerezo bavuze ko abayobozi bakwiye kugira uruhare rugaragara mu biganiro birebana n’imikorere y’abakozi b’ubuzima kuko ibibazo byinshi byugarije urwego rw’ubuvuzi biboneka mu bitaro byinshi bitandukanye.
Ku bijyanye no kunoza serivisi zo kubaga, abitabiriye inama bashimye ibikorwa biri gukorerwa mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, cyane cyane ibikorwaremezo n’uburyo bushya bwo kuvura bukomeje gutuma abarwayi babona ubuvuzi bwiza badakeneye kujya kwivuriza hanze y’igihugu.
Bashimye kandi uruhare rw’inzego zunganira ibikorwa byo kubaga zirimo physiotherapy, radiology na laboratwari, bavuga ko ari inkingi ikomeye ituma abaganga bashobora gutanga ubuvuzi bufite ireme. Bavuze ko nubwo izi nzego akenshi zitagarukwaho cyane, zigira uruhare runini mu gukira kw’abarwayi no kunoza ibyemezo bifatwa mu buvuzi.
Ikindi cyagarutsweho ni amahirwe igihugu gifite mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Abitabiriye inama bagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwakira abarwayi baturuka mu bihugu byo mu karere ndetse no hanze yarwo bitewe n’ubwiyongere bw’inzobere, ibikoresho bigezweho ndetse n’ibiciro by’ubuvuzi bifatwa nk’ibirushaho guhangana ku isoko ry’akarere.
Icyakora, basabye ko intego yo gukurura abarwayi bo hanze itagomba kurenza iy’ubuziranenge n’umutekano w’abarwayi. Bashimangiye ko ibitaro n’abaganga bagomba kubanza kureba niba bafite ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi bwuzuye kandi bwizewe mbere yo kwakira abarwayi bafite ibibazo bikomeye.
Hanagarutswe ku kamaro k’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye mu gutanga ubuvuzi. Inzobere zagaragaje ko uburyo bwo gukorera hamwe hagati y’abaganga babaga, abatanga ikinya, abaforomo, inzobere mu gusubiza abarwayi ubuzima nyuma yo kubagwa n’izindi nzego ari bwo buryo bwafasha gutanga serivisi zinoze kandi zizewe.
Abanyeshuri biga ubuvuzi na bo bagaragaje ko biteguye kugira uruhare mu gushyigikira izi gahunda, bavuga ko hakenewe kongera amahirwe y’amahugurwa no gutegura neza abazaba abaganga b’ejo hazaza.
Abitabiriye inama basoje basaba ko ubufatanye hagati ya Leta, ibitaro byigenga, amashuri yigisha ubuvuzi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bwakomeza gushimangirwa kugira ngo u Rwanda rubashe kubaka urwego rw’ubuvuzi rugezweho, rutanga serivisi zinoze kandi rushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.


By: Florence Uwamaliya
![]()

