Ebola ikomeje gukoma mu nkokora imikino ya Congo
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyemerewe gukinira muri Espagne umukino wa gicuti yagombaga kuyihuza na Chile ku wa 9 Kamena, bitewe n’impungenge z’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu burasirazuba bw’igihugu cyayo.
Ubuyobozi bw’umujyi wa La Línea de la Concepción bwafashe iki cyemezo nyuma yo kugirwa inama n’inzego z’ubuzima zo mu Ntara ya Andalusia, zagaragaje ko kwakira uwo mukino byashyira abaturage mu kaga.
Nubwo abakinnyi benshi ba Congo bakina hanze y’igihugu, hari impungenge z’abafana n’abakozi bashobora kuba baturutse mu duce twibasiwe n’icyo cyorezo.
Kugeza ubu, Congo iri gukorera imyitozo mu Bubiligi, aho izahurira na Denmark mu mukino wa gicuti i Liège.
Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zafashe ingamba zo gukaza umutekano w’ubuzima, zisaba abantu baturutse muri Congo n’ibindi bihugu byibasiwe na Ebola kubanza kujya mu kato k’iminsi 21 mbere yo kwinjira muri icyo gihugu.
![]()

