AmakuruMu MahangaNewsPoliticsPolitikiUbukunguUbutaberaUbuzimaUncategorized

Ukraine: Abantu 7 baguye mu gitero cya Drone cyagabwe kuri Bisi

Abantu barindwi bahasize ubuzima, naho abandi 11 barakomereka nyuma y’igitero cy’indege nto y’intambara itagira umupilote (drone) cyagabwe ku modoka ya bisi itwara abagenzi mu gice cya Ukraine kigenzurwa n’Uburusiya.

Denis Pushilin, uyobora akarere ka Donetsk mu izina ry’Uburusiya, yavuze ko icyo gitero cyabaye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Kamena 2026. Yavuze ko iyo bisi yari mu rugendo rwahuzaga umurwa mukuru w’Uburusiya, Moscow, n’umujyi wa Simferopol uherereye ku gace ka Crimea Inyanja y’Umukara, wigaruriwe n’Uburusiya.

Umwotsi mwinshi kandi wabonetse uzamuka mu kirere hejuru y’umujyi wa St Petersburg mu Burusiya. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akaba yemeje ko igice gitunganyirizwamo ibikomoka kuri peteroli muri uwo mujyi cyagabweho igitero.

Iki gitero kibaye mu gihe St Petersburg iri kwakira inama mpuzamahanga ngarukamwaka ku bukungu, igamije kugaragaza no kumenyekanisha Uburusiya ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe Uburusiya bugabye igitero gikomeye ku mijyi itandukanye ya Ukraine, cyahitanye nibura abantu 22, barimo abagore n’abana benshi.

Andriy Kovalenko, uyobora ikigo cya leta ya Ukraine gishinzwe kurwanya amakuru y’ibinyoma n’icengezamatwara, yavuze ko Uburusiya bukomeje gukoresha amakuru agamije kuyobya abantu. Gusa ntiyahakanye mu buryo bweruye amakuru avuga ko Ukraine yaba yagize uruhare muri icyo gitero.

Ku rundi ruhande, abategetsi b’Uburusiya batangaje ko bahanuye drones nyinshi za Ukraine mu turere twa Belgorod, Kursk n’ahandi mu burengerazuba bw’igihugu, ndetse no hafi y’umurwa mukuru Moscow no hejuru y’Inyanja ya Azov.

Uburusiya buvuga ko mu ijoro ryo ku wa 02 Kamena 2026, bwahanuye drones zirenga 350 za Ukraine.

Muri zo, nibura 50 zahanuwe mu karere ka Leningrad kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburusiya, nk’uko Guverineri wako, Alexander Drozdenko, yabitangaje.

Aka karere karimo umujyi wa St Petersburg, uri kwakira intumwa ziturutse mu bihugu byinshi byitabiriye inama mpuzamahanga ku bukungu yatangiye kuri uyu wa 03 Kamena 2026.

Abategura iyo nama batangaje ko yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu n’uturere birenga 130. Mu bitabiriye harimo Visi Perezida w’Ubushinwa Han Zheng, Perezida wa Uzbekistan ndetse na Perezida wa Tanzania.

facebook sharing buttonemail sharing button

Loading