AgricultureAmakuruAmatekaHEALTHibidukikijeImibereho myizaMu MahangaMuri AfurikaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUncategorizedWorld

Umuburo k’umuyaga wa El Niño ushobora kugarukana ubukana buruta ubwuheruka

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yaburiye abatuye isi ko mu mezi abiri ari imbere hitezwe inkubi y’umuyanga karundura ya El Niño ishobora kuzasiga isibye byinshi ku isi.

Mu butumwa bwatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere (WMO), kuri iki gicamunsi, Guterres yavuze ko El Niño izongera ibyago by’ibiza bikomoka ku mihandagurikire y’ikirere birimo amapfa, imyuzure, ubushyuhe bukabije n’inkubi z’umuyaga mu bihugu byinshi.

Guterres yasabye ibihugu n’inzego zitandukanye kwitegura hakiri kare, cyane cyane mu kurinda abaturage no gushimangira gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yavuze kandi ko isi ikwiye gukomeza gufata ingamba zigabanya imyuka ihumanya ikirere, kuko imihindagurikire y’ikirere irimo kugenda yongera ubukana bw’ibiza byibasira abaturage.

Inkubi y’umuyaga wa El Niño ni ikiza kamere kiba mu Nyanja ya Pasifika kigira ingaruka ku kirere ku isi hose, aho gishobora gutuma hari ahagwa imvura nyinshi idasanzwe mu gihe ahandi habaho amapfa akomeye.

Abahanga mu by’ikirere bavuga ko El Niño y’uyu mwaka ishobora kuzana ubushyuhe buri hejuru cyane ku isi, nyuma y’uko iy’imyaka ishize na yo yaranzwe n’izamuka rikabije ry’ubushyuhe.

El Niño iheruka yabaye hagati ya 2023 na 2024 igira uruhare rukomeye mu gutuma umwaka wa 2024 uba umwaka waranzwe n’ubushyuhe bwinshi kurusha indi yose mu mateka y’isi.

Ibihugu byinshi bikomeje gukurikiranira hafi uko iyo miyaga irimo kwitwara mu nyanja, mu gihe inzego mpuzamahanga zisaba ko hashyirwa imbaraga mu bikorwa byo gukumira no kwitegura ibiza bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Loading