AmakuruCultureHEALTHImibereho myizaMuri AfurikaNewsPoliticsPolitikiUncategorized

Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yatoye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina

Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko ugira icyaha kurwamana n’uwo muhuje igitsina no gushyigikira cyangwa kumenyekanisha ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina n’abandi bafite amwe muri ayo mahitamo [LGBTQ+].

Umuntu uzajya ahamywa ibyaha byo kuryamana n’uwo bahuje igitsina, ashobora kuzajya ahabwa igifungo kigera ku myaka itatu. Ni mu gihe ukwirakwiza cyangwa utanga ubutumwa bushikariza abantu ibikorwa by’abaryamana n’abahuje ibitsina ashobora gufungwa hagati y’imyaka itandatu n’icumi.

Uyu mushinga ukubiyemo ingingo zinyuranye zirimo ivuga ko kugaragaza ko uri umugore cyangwa w’umugabo uryamana na bagenzi bawe, kuryamana n’ababo mu byiciro byombi, wahinduye igitsina cyangwa ibindi byiciro bya LGBTQ+, bishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri itatu.

Uyu mushinga w’itegeko kandi ugaragaza ko buri wese afite “inshingano yo gutanga amakuru” ku nzego z’umutekano mu gihe hagaragaye ibikorwa nk’ibi bibujijwe.

Ibi bibaye mu gihe abayobozi b’amadini bashyize igitutu kuri Perezida John Dramani Mahama kuva yajya ku butegetsi mu mwaka ushize, basaba ko hashyirwaho amategeko akarishye ahana abaryamana bahuje igitsina.

Uyu murongo mushya Ghana yafashe ntiwishimiwe n’imiryango mpuzamahanga irimo na Human Rights Watch, yavuze ko bishyira ubuzima bw’abantu ba LGBTQ+ mu kaga ndetse “bigahamagarira abaturage gucungana no kuregana”.

Imibanire y’abahuje ibitsina isanzwe ibujijwe muri Ghana hashingiwe ku mategeko yasizwe n’ubukoloni bw’Abongereza.

Umuntu wese ugaragaza ko ari ‘inshuti’ cyangwa ashyigikiye abantu ba LGBTQ+, na we ashobora guhanishwa igifungo.

Gusa ariko iri tegeko niryemezwa rizakuraho ibihano ku banyamategeko, abanyamakuru n’abakora mu rwego rw’ubuzima bazajya batanga serivisi zabo ku bantu bisanga mu cyiciro cya LGBTQ+. Ibi bivuze ko ntawe uzahanirwa guha serivisi runaka uryama n’uwo bahuje igitsina.

Ghana yari yatoye umushinga w’itegeko nk’uyu mu mwaka wa 2024 ariko ntiwemezwa nyuma y’uko uwahoze ari Perezida Akufo-Addo atawushyizeho umukono bitewe n’inzitizi zo mu rwego rw’amategeko.

Perezida Dramani ni we ugomba gushyira umukono kuri uyu mushinga w’itegeko kugira ngo ryemezwe ritangire gukurikizwa.

Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal yo yemeje itegeko nk’iri muri Werurwe, riteganya igifungo kigera ku myaka 10 ku bikorwa by’imibonano mpuzabitsina bikozwe n’abahuje ibitsina.

Iri tegeko rinagira icyaha igikorwa cyo “gushyigikira” abaryamana n’abahuje ibitsina. Uganda na yo yashyizeho igihano cy’urupfu ku byaha bimwe na bimwe bikorwa n’abaryamana bahuje ibitsina mu 2023.

Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yatoye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina

Loading