Perezida Kagame yahaye abapolisi bashya ipeti rya AIP
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yahaye abapolisi 436 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), nyuma yo gusoza amahugurwa bari bamazemo igihe.
Ni mu muhango wabereye mu Ishuri rya Polisi ry’i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Umukuru w’Igihugu yashimiye Polisi y’igihugu ku myaka 25 imaze ikorera Abanyarwanda akazi keza kandi k’indashyikirwa.
Yashimiye by’umwihariko abapolisi b’uyu munsi n’abo mu gihe cyashize k’ubw’umurava n’ubwitange byatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye.
Perezida Kagame yashimiye abapolisi ku kuba bakomeje kurangwa n’izo ndangagaciro mu butumwa boherezwamo hanze y’imbibi z’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibimaze kugerwaho na Polisi y’u Rwanda “byavuye ku gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo izindi nzego z’umutekano, ariko cyane cyane bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye n’Abanyarwanda ubwabo.”
Yakomeje agira ati: “Uyu muco mwiza wo gukorera hamwe ni mbaraga twifitemo tugomba kurinda kandi tugomba kuzubaka.”
Perezida Paul Kagame yibukije ko imiterere y’umutekano ikomeje kugenda ihinduka, ndetse ibyaha bikaba bikomeje kugenda bikorwa mu buryo bugoye bukurikirana, buhindagurika kandi bukambikiranya imipaka.
Yavuze ko ku bw’ibyo, imikorere ya Polisi y’u Rwanda na yo igomba kujyana n’igihe, yizeza ko Polisi izakomeza kubakirwa ubushobozi, ubunyamwuga ndetse abapolisi bakongererwa ubumenyi mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bishya bigenda bigaragara.
Ati: “Gukomeza kubaka ubushobozi mu kongera ubumenyi, ubunyamwuga n’ibikoresho bijyanye n’igihe bigomba kuba ku isonga niba dushaka gukumira no guhangana n’ibibazo bishya bigenda bigaragara.”
Perezida Paul Kagame yaboneyeho gusaba ba Ofisiye bashya binjiye muri Polisi kuzagaragariza ibyo bigiye mu mahugurwa basoje mu bikorwa, abasaba kuzaca ukubiri na ruswa ahubwo bakuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Ati: “Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa, ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze. Tubatezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”
Umuhango wo gusoza amahugurwa ya bariya ba Ofisiye wanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.
Perezida Kagame yamenyesheje umuryango mugari wa Polisi ko iyi sabukuru ari “umwanya wo kwisuzuma no kongera gushimangira indangagaciro n’imikorere biranga uru rwego.”
Yasabye abapolisi by’umwihariko kuba abanyamwuga ndetse no kwicisha bugufi mu kazi bakorera u Rwanda n’abarutuye, kugira ngo icyizere bafitiwe n’abaturage ndetse n’ubufasha babaha bikomeza gushinga imizi.
![]()

