Abantu batatu bapfuye muri Uganda nyuma yuko bagonganye n’inzovu
Abategetsi bavuze ko abantu nibura batatu bapfuye muri Uganda nyuma yuko imodoka igonganye n’inzovu muri pariki y’igihugu.
Polisi yavuze ko abandi bantu bane bakomerekeye muri ibyo byabereye muri pariki y’igihugu yitwa Murchison Falls National Park, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda, ku mugoroba wo ku cyumweru.
Polisi yongeyeho ko iyo modoka yari itwaye abategetsi barindwi bo mu kigo cya Uganda cy’imisoro n’amahoro (URA).
Impanuka z’imodoka zikunze kubaho muri Uganda, ndetse harimo no kwiyongera ibiba birimo inyamaswa z’agasozi hamwe n’abantu, mu gihe abaturage barimo gusatira uduce turinzwe (dukomye) twagenewe inyamaswa z’agasozi.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, polisi ya Uganda yavuze ko iyo modoka yari irimo kuva mu mujyi wa Arua, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda, isubira mu murwa mukuru Kampala, ubwo uko kugongana kwabaga.
Yavuze ko abakomeretse bihutanwe bajyanwa ku bitaro byo muri ako gace, ndetse nyuma yaho baza kujyanwa kuvurirwa i Kampala. Abategetsi nta makuru batanze ku kuntu iyo nzovu imerewe.
Ikigo cya Uganda cyita ku nyamaswa z’agasozi cyashishikarije abatwara ibinyabiziga kujya baba maso bakareba niba hari inyamaswa zambukiranya imihanda.
![]()

