Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana yapfuye ku myaka 86
Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana igihe cy’imyaka 10 agashimirwa cyane imiyoborere myiza n’urugamba rwo kurwanya SIDA, yapfuye kuri uyu wa Gatanu afite imyaka 86, nk’uko byamejwe na leta yahise itangaza icyunamo cy’iminsi itatu.
Mogae yategetse iki gihugu gikungahaye kuri diyama kuva mu 1998 kugeza mu 2008 aha ubutegetsi uwari visi perezida we Ian Khama mu guhererekanya ubutegetsi kwahaye Bostwana ishusho y’igihugu cya demokarasi ihamye.
Yahanganye cyane na SIDA igihe iki gihugu cyari kimwe mu bifite abaturage benshi banduye iyi virusi ku Isi, ashyiraho gahunda zikomeye zo kuyirwanya.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko Mogae yize amashuri makuru mu Bwongereza maze yinjira mu nzego za leta nyuma gato y’ubwigenge bw’iki gihugu mu 1966.
Yabaye minisitiri w’imari na visi perezida mbere y’uko aba perezida w’iki gihugu.
Yavuye ku butegetsi manda ebyiri yari yemererwa n’itegeko nshinga zirangiye.
![]()

