AmakuruNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUncategorized

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Botswana byabera Afurika urugero ku bibazo by’imiyoborere byayizonze

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Afurika itabuze abanyempano cyangwa ibitekerezo byiza ahubwo mu bihe bitandukanye habuze abashyira mu bikorwa intego yihaye, ashimangira ko hagendewe ku miyoborere y’u Rwanda na Botswana ibihugu byombi byaziba icyuho uyu mugabane ufite mu miyoborere.

Afurika ni wo mugabane usigaranye umutungo kamere mwinshi munsi y’ubutaka cyane cyane ku byerekeye amabuye y’agaciro ariko ni na wo mugabane ukennye kurusha iyindi ku Isi.

Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye agaragaza ko Afurika ikwiye gushyira hamwe imbaraga zayo ku buryo ibyo ikeneye bikorerwa imbere mu bihugu byayo aho gukomeza kohereza ibikoresho by’ibanze mu nganda zo ku yindi migabane bikazongera gusubira ku isoko rya Afurika bikosha.

Ubwo yari mu musangiro wabereye muri Royal Aria muri Botswana aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku wa 6 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Botswana bifitanye isano ikomeye kuko bihuje icyerekezo mu byerekeye imiyoborere.

Ati “Twemera ko amajyambere arambye agerwaho biyuze mu miyoborere ifite intego, yubahiriza inshingano kandi ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage bacu. Iyi migirire dusangiye igaragaza icyerekezo kigari cy’umugabane wacu.”

Iteganyamibare rigaragaza ko kugeza mu 2050, Afurika izaba ituwe n’abarenga miliyari 2,5, muri bo miliyoni 830 bakazaba bafite munsi y’imyaka 25. Biteganywa ko ari wo mugabane uzaba ufite abantu bakiri bato benshi, kuko uzaba ubarirwa impuzandengo y’imyaka 25.

Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika itabuze abantu bafite impano n’ibitekerezo ahubwo habuze guhuza intego n’ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Ati “Afurika ntibuze abanyempano cyangwa ibitekerezo. Icyo yabuze mu bihe bitandukanye ni uguhuza intego n’ishyirwa mu bikorwa ryazo. Ibihugu nk’ibyacu bishobora gufasha mu kuziba iki cyuho binyuze mu kurushaho gukorera hamwe no gutanga umusaruro.”

Yavuze ko urubyiruko rwo ku mugabane wose rukeneye amahirwe atuma rugera ku iterambere ry’ubuzima kandi ubuyobozi bubigiramo uruhare.

Ati “Urubyiruko rw’i Kigali, Gaborone n’ahandi ku mugabane bakeneye ibintu bimwe. Amahirwe angana yo kugira icyo bageraho no gutera imbere mu buzima. Ni inshingano zacu nk’abayobozi gushyiraho uburyo butuma ibyo bishoboka.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ari byo impande zombi ziri guharanira, yemeza ko ari yo mpamvu uruzinduko nk’uru ari ingenzi.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko u Rwanda na Botswana byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayo kudasoresha kabiri ibicuruzwa biva mu bihugu byombi, amasezerano yo gukuriranaho viza ku baturage b’ibihugu byombi, ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) rwagiranye amasezerano n’urwa Botswana ndetse biteganyijwe ko mugoroba.

Ku wa 7 Gicurasi 2026 Perezida Kagame azatemberezwa Ikigo cya Botswana gicuruza Diamant kiri mu Murwa Mukuru, Gaborone

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana

Perezida wa Botswana Duma Boko yakiriye ku meza Paul Kagame, bishimira umubano mwiza w’ibihugu byombi

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite abanyempano benshi

Perezida Duma Boko yavuze ko uru ruzinduko rwashimangiye umubano ibihugu byombi bifitanye

Loading