USA: Umwana w’Umunyarwanda wari ufite ahazaza muri Basketball yapfiriye mu mpanuka n’umubyeyi we
Umusore wari ukiri muto ukina umukino wa Basketball w’Umunyarwanda, Kenrik Kabano w’imyaka 18 ndetse na nyina, Rosine Kabano, bapfuye mu buryo bubabaje nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere muri Texas, nubwo amakuru arambuye yerekeye iyi mpanuka ataramenyekana.
Abagize umuryango n’inshuti, barimo se, Mike Kabano, basangije aya makuru ababaje ku mbuga nkoranyambaga.
Mike yanditse ku rubuga rwa Instagram ati: “Ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye, Rosine yahamagawe na Nyagasani, hamwe n’umuhungu wacu w’imfura, Kenrik. Umucyo w’umugore wanjye n’umuhungu wanjye uzahoraho mu mitima yacu ubuziraherezo. Nimudusabire! (Hamwe n’urukundo, Kelia, Kai, Mike & umuryango)”.

Kenrik yavukiye muri Ohio mu 2008, yari umunyeshuri muri Amerika kandi yari hafi kurangiza. Yari yarahagarariye u Rwanda ku rwego rw’abato kandi yari mu bitwaye neza mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 muri Shampiyona ya FIBA y’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu.
Bivugwa kandi ko yari mu bakinnyi batekerezwa gutoranywa mu ikipe y’u Rwanda mu majonjora y’abatarengeje imyaka 18 mu gushaka itike y’imikino ya Afurika.
Mu marushanwa yo ku mugabane mu 2023, Kabano wari wambaye jersey nimero 13, yatanze ibyishimo byinshi, harimo umukino yatsinzemo amanota 21 bakina na Misiri muri kimwe cya kane.
![]()

