AmakuruNewsPoliticsPolitikiUncategorized

Minisitiri Uwihanganye yaburiye abazamuye ibiciro by’ubukode bw’inzu bitwaje intambara ya Iran

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yatangaje ko leta igiye gufatira ingamba abakomeje kuzamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran, agaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari byo byazamutse n’ibyo ikoreshwamo gusa.

Ibi yabitangaje ku wa 21 Mata 2026 mu kiganiro na B&B Kigali, ubwo yagarukaga ku izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli.

Amb. Uwihanganye yavuze ko Leta yafashe ingamba zirimo gufatira ibihano abacuruzi bazamura ibiciro mu buryo budasobanutse.

Ati “Mu byo leta iri gukora, birimo gufatira ingamba zirimo n’ibihano abazamura ibiciro mu buryo budasobanutse cyane cyane abakodesha amazu, abacuruza battery za moto, n’abandi kuko bo ibiciro ntibyahindutse kandi biramutse bihindutse byatangazwa nk’uko n’ibindi babimenyeshwa.”

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara bagaragaza ko ibiciro by’ubukode byiyongereye ugereranyije n’uko byahoze mbere, bavuga ko ba nyir’inzu babyongeza bavuga ko ibiciro ku masoko byiyongereye.

Bagaragaza ko batewe impungenge n’uko iyi ntambara itarangiye ayo kwishyura ubukode yakomeza gutumbagira.

Amb. Uwihanganye yavuze ko ibiciro byazamutse ari iby’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi, mazutu, na Gaz, ibyagize ingaruka ku ngendo zikorwa n’abatari bake mu gihugu bityo ko abandi badakwiye kubyitwaza ngo bazamure ibiciro.

Yashishikarije Abanyarwanda gukoresha ibikomoka kuri peteroli mu bikorwa by’ingenzi gusa, birinda ingendo zitari ngombwa, bakoresha imodoka rusange kugira ngo bagabanye amafaranga bakoreshwaga cyane nyamara bitari ngombwa.

Mu ngamba leta yafashe zirimo no gufatira ibihano abazamura ibiciro by’ingendo bikarenga ku byashyizweho, aho mu minsi ishize Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwafatiye ibihano abagera hafi kuri 100 bazira kubizamura uko bishakiye bakarenza ibiherutse gutangazwa byemewe.

Kugeza ubu mu Rwanda lisansi yiyongereyeho hejuru ya 40% mu mezi abiri mu gihe mazutu yazamutseho 13% mu gihe nk’icyo.

Mu gihe kuri ubu ibiciro bya litiro ya lisansi byageze kuri 2.938 Frw, ivuye kuri 2303 Frw naho litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.

Minisitiri Uwihanganye yaburiye abakomeje kuzamura ibiciro by’ubukode bw’amazu bitwaje intambara ya Iran

Loading