U Rwanda rwagiranye amasezerano n’uruganda ruzatanga imiti ivura Kanseri
U Rwanda n’Ikigo cyo mu Busuwisi gikora imiti, Sandoz byasinyanye amasezerano azafasha Igihugu kubona no gukora imiti itandukanye irimo ibinini n’ivura kanseri. Ku ikubitiro, u Rwanda ruzahabwa ubwoko bw’imiti igera kuri 60.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Amavugurura muri Sandoz, Simon Goeller.
Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “U Rwanda ni rumwe mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bishyigikira kwishyurira abarwayi ubuvuzi bwa kanseri binyuze muri gahunda ya leta y’ubwisungane mu kwivuza, kandi rukomeje gufata indwara zanduza nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange.”
Yakomeje agira ati: “Iyi mikoranire igaragaza ubushake bwacu bwo gukorana n’inganda zimaze kumenyekana mu gukora imiti mu rwego rwo kwagura uburyo bwo kubona ubuvuzi bwa kanseri bufite iremw kandi buhendutse, ndetse no kubona n’imiti y’ingenzi”.
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko binyuze muri aya masezerano, u Rwanda rugamije guteza imbere uburyo bwo gufasha abarwayi kubona ubuvuzi, haba imbere mu gihugu ndetse no mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Simon Goeller, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ya mbere igamije gushyiraho uburyo burambye bwo gutuma Akarere kabasha kubona imiti yujuje ubuziranenge kandi ikagurwa ku giciro cyoroheje.
Yagize ati: “Iyi mikoranire ikomeye twagiranye na Guverinoma y’u Rwanda ikubiyemo imiti igera kuri 60, ni intambwe ya mbere iganisha ku gushyiraho uburyo burambye bwo kugura imiti ku rwego rw’Akarere, ku giciro cyoroheje kandi ifite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru. Ni urugero rwiza rugaragaza uko duharanira kugera ku ntego ya Sandoz yo korohereza abarwayi kubona ubuvuzi bufite ireme.”
Yakomeje agira ati: “Ni inkuru nziza ku Rwanda, kuri Afurika no ku ruganda rwacu rwa Kundl; urwo ruganda rukaba ari ihuriro rikomeye mu gukora imiti mu Burayi, ruri mu nkeya zisigaye zikora ibikorwa byose bijyanye n’ikorwa ry’imiti kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo.”
Uretse u Rwanda, muri aya masezerano biteganyijwe ko iyo miti izagezwa no mu bindi bihugu bya Afurika bifatanya n’u Rwanda muri iyi gahunda, kandi bishobora no kwagurwa mu gihe kiri imbere.
Iyo miti izagenda yongerwa mu gihe kiri imbere, biteganyijwe ko izaturuka ku ruganda rwa Sandoz ruherereye i Kundl mu gihugu cya Austria, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki kigo.

U Rwanda rugiye kujya ruhabwa imiti na Sandoz yo mu Busuwisi
![]()

